skol
fortebet

Donald Trump yise Perezida Biden Hilter kubera imyitwarire ye

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagereranyije Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi n’umunyagitugu Adolf Hitler wayoboye u Budage kuva mu 1933 kugeza mu 1945.

Sponsored Ad

Ubwo Trump yaganiraga n’abamushyigikiye bateraniye mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago muri Leta ya Florida kuri uyu wa 5 Gicurasi 2024, yavuze ko Perezida Biden ari kwifashisha urwego rw’ubutabera mu gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Uyu munyapolitiki uri kuburana imanza enye yatangaje ko Biden ari gukoresha uru rwego nk’uko Hilter yakoreshaga Polisi y’ibanga yari izwi nka ‘Gestapo’ mu gukandamiza abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe ndetse n’Abayahudi mu gihe bakorerwaga jenoside.

Trump yasobanuye ko nta bundi buryo bwafasha Perezida Biden gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024, keretse ubu. Yaboneyeho kwibasira abashinjacyaha bakomeza kumukurikirana.

Yagize ati “Aba bantu bafite ubutegetsi bwa Gestapo. Ni bwo buryo bwonyine batsindamo.”

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Andrew Bates, yatangaje ko ntaho Biden ahurira n’ibikorwa bimeze nk’iby’Abanazi bari bayobowe na Hitler, ahubwo ngo ari gushyira hamwe Abanyamerika, yifashishije indangagaciro za demokarasi no kugendera ku mategeko.

Bates yagize ati “Aho kugarura imvugo z’igitugu ziteye ubwoba, gusangira n’abazura amatwara y’Abanazi no gushyigikira ibitekerezo byatwaye ubuzima bw’abapolisi b’intwari, Perezida Biden ari guhuriza Abanyamerika ku ndangagaciro bahuriyeho za demokarasi no kugendera ku mategeko.”

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byabitangaje, James Singer uvugira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Biden yavuze ko amagambo Trump yakoresheje ari igitutsi kuri jenoside yakorewe Abayahudi, kandi ngo yimika urugomo, ikabangamira demokarasi.

Singer yagize ati “Trump yongeye gukoresha imvugo z’agasuzuguro kandi zitukana kuri jenoside yakorewe Abayahudi, ari na ko yibasira urwego nyubahirizategeko, yishimira urugomo rwa politiki, anabangamira demokarasi.”

Trump uhagararariye ishyaka ry’Aba-Republicains yatsinzwe na Biden mu matora yo mu 2020. Agaragaza ko afite icyizere cyo kumwigaranzura mu matora ataha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa