skol
fortebet

U Rwanda rwanyomoje ibyavuzwe ko rwanze ko umukozi wa HRW arusura

Yanditswe: Saturday 18, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko uhagarariye Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch yangiwe kwinjira mu Gihugu nyuma yo gutanga amakuru y’ibinyoma mu Rwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku mpamvu yashakaga gusura u Rwanda.

Sponsored Ad

Mu itangazo u Rwanda rwasohoye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, rwagaragaje ko nta mikoranire rufitanye na Human Rights Watch, kandi ko uwo muryango usanzwe usohora raporo zirimo ibinyoma ku Rwanda udahagazeho.

U Rwanda rwibukije ko nta mikoranire rufitanye na Human Rights Watch, kandi ko uwo muryango usanzwe usohora raporo zirimo ibinyoma ku Rwanda utahageze.

U Rwanda rwagize ruti:“Uhagarariye Human Right Watch yangiwe kwinjira mu Rwanda nyuma y’uko ananiwe kugaragaza impamvu y’uruzinduko rwe ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

“Nta mikoranire ihari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na HRW mu gihe cy’imyaka myinshi ishize, nta mikoranire yemerera HRW gukorera mu Rwanda. Mu gihe ikomeje guhimba raporo yirengagiza ukuri ku Rwanda, bashobora kubikora batadusura ku gahato cyangwa ngo babe bari mu Rwanda.”

Human Right Watch yari yatangaje ko inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, zangiye umukozi wabo ushinzwe ubushakashatsi mu ishami ryayo rya Afurika ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Yuririye kuri uko guhambirizwa k’uwo mukozi wayo igaragaza ko ibyakozwe bigaragaza ko guverinonma y’u Rwanda yanga kugenzurwa iyo bigeze ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge ubwo ari bwo bwose.

Ibyo nibyo byatumye u Rwanda rutanga umucyo kuri icyo kibazo kuko rwagaragaje ko uwo mukozi yashatse kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ariko agatahurwaho ayo manyanga rugikubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa