skol
fortebet

Uko wakwivura inkorora, bronchite, impatwe gupfuka umusatsi ukoresheje Capucine

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Tujya tuyibona cyangwa natwe tukayitera mu busitani. Nyamara capucine (soma kapusine) ifitiye umumaro ubuzima bwacu. Uyu ni umwe mu miti gakondo ikoreshwa kuva kera cyane kubera akamaro kayo mu kuvura indwara zinyuranye cyane cyane izo mu myanya y’ubuhumekero

Sponsored Ad

Akamaro ku buzima

Capucine ikungahaye kuri byinshi:

ifite muri yo imyunyungugu itandukanye nka potassium na calcium, amavitamine cyane cyane C.

Ku bagira ikibazo cyo kwituma, uyu ni umuti udahenze. Nubwo utubuto twayo ari duto, nyamara iyo ufashe grama 70 z’ifu yatwo ukavanga na grama 150 z’ubuki, ukajya unywa ikiyiko kimwe gatatu ku munsi, uba wagakemuye.

Inkorora, gripe, bronchite ntibizongere kukuzahaza. Umuti ni uyu.Icyo usabwa ni ukwanika ibibabi n’indabo ubundi ukikorera ifu (niyo ibikika kandi yoroshye gupima).Ikiyiko kimwe cyayo ukivanga n’amazi ashyushye (itasi-300ml). Ukanywa igikombe kimwe gatatu ku munsi.

Ufite ikibazo cy’umusatsi upfukagurika?

Wihangayika. Fata indabo n’ibibabi byuzuye amashyi ucanire muri litiro y’amazi. Nibimara kubira uyungurure. Amazi atangiye guhora winikemo umusatsi mu gihe cy’iminota 15, ukajya ubikora buri minsi 3.

Ifasha mu kunyara, koroshya mu nda, kuvura ibishishi n’ibiheri mu maso.Iyo uvura ibiheri uvuguta amababi n’indabo ukajya ukuba mu maso buri gitondo.
Ukimara gukomereka agasebe kadakanganye, vuguta amababi yayo urambikeho. Bifasha igisebe kuma vuba bikanarinda ko hajyamo mikorobi. Gusa ntubitinzeho ngo birenge isaha imwe.

Amababi, indabo n’utubuto byose biravura

Icyitonderwa:

Mu gihe ugiye kuyikoresha ikiva mu murima ni byiza kubanza kuyisukura kuko udusimba dukunda kujya mu mababi no mu ndabo. Ushobora kubyinika mu mazi ashushye mu gihe cyumunota umwe noneho ukabironga nyuma mu mazi meza.
Gukoresha nyinshi bishobora gutera uburyaryate. Koresha igipimo cyavuzwe.
Kugeza ubu nta kibazo cyihariye irateza mu ngeri zose. Ntawutemerewe kuyikoresha keretse umwana utaratangira kurya nk’abakuru, ni ukuvuga utarageza ku mwaka.
Nyuma yo kuyinywa, oza amenyo. Mu musatsi, furamo nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa