skol
fortebet

Ba Nyampinga baherekeje Prince Kid mu rukiko rw’ubujurire(Amafoto)

Yanditswe: Friday 28, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bame mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda barimo umugore wa Prince Kid Iradukunda Elsa,Nimwiza Meghan ndetse na Iradukunda Liliane baherekeje Isimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid mu rubanza mu bujurire ku byaha yashinjwe byo gusambanya mu bihe bitandukanye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda yateguraga.

Sponsored Ad

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, yitabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023.

Prince Kid waherekejwe n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango we ndetse n’inshuti yanaherekejwe na amwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye barimo umugore we Miss Iradukunda Elsa wegukanye iamba rya Miss Rwanda 2017, Miss Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018 ndetse na Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye cyagize umwere Prince Kid, bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe ndetse na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya.

Iburanisha riheruka ryabereye mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko ari akagambane kakozwe n’abashakaga kumwambura gutegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku byaha yari akurikiranweho ndetse ahita anafungurwa aho yari amaze amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye, bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe ndetse na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya.

Iburanisha riheruka ku wa 31 Werurwe 2023 ryabereye mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko ari akagambane kakozwe n’abashakaga kumwambura gutegura irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa