skol
fortebet

Ubuhamya bubabaje bwa Karangwa wa FERWAFA ufite ibikomere byo kudashyingura abe

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi wa FERWAFA ushinzwe amarushanwa akaba n’umujyanama mu by’amategeko Karangwa Jules yahushuye intimba n’agahinda ahorana byo kuba atazi aho abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bashyinguye by’umwihariko umubyeyi we ariwe Se atigeze agira amahirwe yo kumenya.

Sponsored Ad

Mu Kiganiro kihariye yagiranye na Isimbi Tv dukesha iyi nkuru Karangwa yavuze k’urugendo rw’ubuzima bwe kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ndetse n’igikomere ahorana umunsi k’umunsi.

Karangwa Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1993, avukira mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi icyo gihe hitwaga Cyangugu. Akaba ari umuhererezi mu muryango w’abana 3 bose b’abahungu.

Karangwa avuga ko ubwo Jenoside yabaga yari afite umwaka umwe gusa ariko atigeze agira amahirwe yo kumenya umubyeyi we ari we Se kuko yishwe ku munsi wa mbere Jenoside igitangira tariki ya 7 Mata 1994 icyakora we n’abavandimwe be na nyina ubabyara bagira amahirwe yo kurokoka.

Ati “Jenoside yabaye mfite ababyeyi bombi ariko papa we ntabwo yabashije kurokoka kuko yishwe tariki ya 7 Mata umunsi wa mbere wa Jenoside hari mu gitondo cya kare ni ko bambwiye, abana bandi tuvukana bo turiho hamwe na mama, ariko hari n’abandi bana bo mu muryango bavukana na papa babaga mu rugo bishwe kuri iyo tariki.”

“Papa yitwaga Karangwa Theoneste yari umucuruzi i Cyangugu, umucuruzi umaze kugira aho agera ndetse no mu mateka bambwiye ko ari inshuro nke yakundaga kuba ari mu rugo ndetse n’umunsi Jenoside yatangiriye, tariki 7 Mata ubanza ahari ari nk’umunsi yari yiyongeje wo kuruhuka ariko yari afite urugendo, ariko ni bya bindi iyo biri bube biba biri bube.”

Se wari waragiye afungwa ashinjwa kuba icyitso cy’inkotanyi, yari ku rutonde rw’abagomba gupfa bwa mbere. Yabonye amahirwe y’abantu bashakaga kumwambutsa bamunyuza muri Kivu ajya muri DR Congo ariko yanga gusiga umuryango.

Mu gitondo cya 7 Mata, iwabo haje umuturanyi amushaka ngo bategure uburyo bamucikisha we n’umuryango we, gusa byari akagambane kwari ukugira ngo bamubone byoroshye, yagiye kumureba ari bwo umuryango we na wo wahise utoroka ujya mu baturanyi.

Ati “hari umugabo w’umuturanyi wari uhari wamubwiye ngo ngwino tuvugane turebe uko twabasha kugucikisha wowe n’umuryango wa we, ariko si ko byari bimeze ahubwo byari akagambane kugira ngo bamubone kuko ni ho interahamwe zari ziteraniye.”

“Akigerayo azi ko agiye kuvugana n’inshuti, n’umuntu ushobora kumufasha kugira ngo atoroke ahubwo noneho birangira bamugaruye mu rugo iwe, ariko navuga ngo ku bw’amahirwe asanga twe twamaze kugenda.”

Kuri iyo tariki ya 7 Mata ni nabwo babyara na barumuna ba se bishwe, bari mu nzira bagiye ku iduka kuzana ibiribwa kuko se yari abohereje ababwira ko ibibaye batamenya igihe bizarangirira bityo ko bajya kuzana ibyo kurya byinshi.

Nyina yamubwiye ko abaturanyi ari bo bagerageje kubahisha, baba muri parafo, nyuma y’iminsi mike ni bwo haje umugabo witwa Jerome akaba n’umubyeyi we muri batisimu yari n’inshuti ya se yaje kubashaka abakura i Gihundwe abajyana iwe ahitwa ku Cyapa arabahisha.

Bahamaze amezi agera muri 2, interahamwe hari n’igihe zamenyaga ko ari ho bihishe ariko akagerageza kubaha amafaranga, babaye aho kugeza Jenoside irangiye.

Karangwa avuga ko nyuma ya Jenoside ubuzima butari buboroheye gusa umubyeyi wabo bari basigaranye akagerageza kubarera mu mitungo Se yari yarabasigiye nubwo ibyinshi byari byaranyazwe.

Akomeza avuga ko kwiga mu ishuri abandi bana bavuga inkuru za ba Papa wabo byamugoye cyane ndetse bikanatuma akunda kubaza ibibazo byinshi nyina kandi mu byukuri icyo gihe kubisobanukirwa byari kumugora.

Aha kandi avuga ko ubwo yageraga mu mashuri yisumbuye akajya mu muryango wa AERG aribwo yatangiye kwakira ibyabaye ndetse no kurushaho gusobanukirwa byinshi ibibazo yabazaga Mama we bitangira kugabanyuka.

Karangwa avuga ko kugeza ubu yamaze kwakira ibyabaye gusa ariko ahorana igikomere cyo kuba atazi aho Se ashyinguye kuko byari kumufasha kumva ko yamubonye no kubaho atuje azi aho umubiri we uri.

Ati “reka mvuge ko bimwe mu byo umbajije ntarabasha kubyakira. Kimwe mu bikomeye n’ubu njye binkomerera ntarakira, ni byo yarapfuye yishwe muri Jenoside, yazize ko ari umututsi amateka ntangiye kuyamenya, ariko se nibura umubiri we uri he ngo tuwushyingure?”

Kugeza ubu Karangwa n’umugabo wubatse ndetse afite n’umwana umwe w’umuhungu avuga ko ari ibintu yishimira cyane kuba afite umwana umwita Papa kuko kuri we ahita yibona ahamagara Se.

Akomeza avuga ko nubwo ari ibyo kwishimira hari igihe bimutera agahinda nkiyo umwana areba ifoto ya Sekuru akabaza Se aho ari kandi mubyukuri nawe atamuzi kandi atazi n’ahantu ari.

Ati “tariki ya 7 Mata twibuka papa, hari ifoto mu rugo arabibona, arabizi ko ari sekuru ariko ahita yibuka ko atigeze amubona akambaza ngo sogokuru mpora mvuga aba he? Yakumva turi kumwibuka yarapfuye umwana akakubaza ikibazo ukumva ni bya bindi nyine ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda ntubimwereke ariko ukabura ikintu umusubiza, ukumva hari ahantu agutonetse, urumva umuntu akubaza ni sekuru kandi na we arimo kumubaza ntumuzi kandi ugomba kumwereka ko ubizi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa