Musanze:Umwarimu yiyahuye arapfa bivugwa ko byatewe n’umukunzi we wamwanze

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatatu, abaturage batunguwe n’umusore w’imyaka 27 witwa Harerimana Pascal,wari umwalimu wigisha mu mashuri abanza basanze amanitse mu mugozi yapfuye bagakeka ko yiyahuye.

Sponsored Ad

Uyu mwalimu wabaga mu murenge wa Muko, Akagali ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere mu karere ka Musanze,wigishaga muri E.P Mubago mu murenge wa Nkotsi,bikekwa ko yiyahuye kubera ko umukobwa yakundaga yamwanze.

Amakuru avuga ko uwamubonye bwa mbere ari Umwarimu bakodeshaga mu gipangu kimwe,wahamagawe n’umukobwa wakundanaga na Nyakwigendera amusaba ko yajya kumumurebera ngo kuko yaramaze kumusezeraho amubwira ko agiye kwiyahura.

Uyu ngo yafashe icyo cyemezo nyuma yo kuvugana n’uyu mukobwa bari bamaze iminsi bari mu rukundo wo mu Karere ka Rubavu,ari naho uyu musore akomoka, amubwira ko agiye kwiyahura kubera ko yamwanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien NSENGIMANA , yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye mwarimu kwiyahura.

Ati “Kugeza ubu amakuru yuko yaba yiyahuye twayamenye, yari acumbitse mu Murenge wa Muko , icyaba cyamuteye kwiyahura ntabwo turakimenya.”

Meya Nsengimana yongeraho ko iperereza riri gukorwa gusa ko hari ibivugwa ko umukobwa yaba yamwanze ariko umuntu atabihamya nk’ukuri.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa