skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko abashaka gutera Burundi bamaramaje kandi ngo ntibarava ku izima

Yanditswe: Saturday 18, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste, avuga ko igisirikare cy’igihugu gikwiye guhora kiri maso kuko gishobora guterwa isaha ku yindi.

Sponsored Ad

Yabivuze muri iki cyumweru ubwo yaganiraga n’abasirikare bagize akarere ka gatatu ka gisirikare mu ngabo z’u Burundi. Yavuze ko badakwiye gutuza kuko ngo urwanya u Burundi ntarasubiza inkota mu rwubati.

Yasabye abasirikare gukaza umutekano haba imbere mu gihugu, hanze yacyo ndetse no ku mipaka, avuga ko abahungabanya umutekano w’igihugu batarasubiza inkota mu rwubati.

Yagize ati: “Abahungabanya umutekano w’igihugu ntibarasubiza inkota mu rwubati. Musabwe kuba maso mugahora mukanuye.”

Avuze ibi mu gihe, abasirikare benshi bagiye boherezwa ku mipaka igiye itandukanye cyane cyane iyegereye amashyamba. Mu mujyi wa Bujumbura n’ahandi ho hagiye hashyirwa imbonerakure aho bivugwa ko zahawe amabwiriza yo kwivuna abatavuga rumwe n’ishyaka FDD-CNDD riri ku butegetsi.

Ndayishimiye asabye gukaza umutekano, mu gihe hatarashira iminsi mu mujyi wa Bujumbura hatewe ibisasu bya grenade, byanasize bihitanye abasivile harimo n’abakomeretse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa