skol
fortebet

Toni Kroos yatunguranye atangaza ko agiye gusezera ku mupira w’amaguru

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi wa Real Madrid,Toni Kroos yatangaje ko azahagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, nyuma y’igikombe cy’Uburayi 2024.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma y’uko uyu mukinnyi yarimo kuganira na Real Madrid kugira ngo imwongerere amasezerano mashya y’umwaka umwe.

Ikipe ya Real Madrid yemeje ko uyu mukinnyi yababwiye ko atazakomezanya nayo ndetse ko azasezera umupira w’amaguru nyuma y’igikombe cy’u Burayi muri iyi mpeshyi

Toni Kroos yandikiye abafana ba Real Madrid abashimira aho yemeje ko: " Real Madrid iri kandi izaba ikipe yanjye ya nyuma".

Yakomeje ati: "Ku ya 17 Nyakanga 2014 - umunsi nerekanwe muri Real Madrid, umunsi wahinduye ubuzima bwanjye. Ubuzima bwanjye nk’umukinnyi w’umupira wamaguru - ariko cyane nk’umuntu. Byari intangiriro y’ubuzima bmushya mu ikipe ikomeye kurusha izindi ku isi. Nyuma y’imyaka 10, uyu mwaka w’imikino nurangira,icyo gice kizaba kirangiye .

Sinzigera nibagirwa icyo gihe cyiza cyo gutsinda! Ndashimira byimazeyo abantu bose banyakiriye neza kandi banyizeye."

Uyu yavuze ko nyuma ya Euro 2024 izabera iwabo mu Budage azasezera ku mupira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa