skol
fortebet

Abasirikare babiri ba FARDC bahitanwe n’ibisasu i Minova

Yanditswe: Thursday 02, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibisasu byatewe mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, byica abasirikare babiri ndetse binangiza byinshi muri Chimanga no mu mujyi wa Minova.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu,tariki 01 Gicurasi 2024, ibisasu biremereye bibiri byatewe mu gace ka Minova, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko amasoko ya MCN abivuga.

Ay’amakuru avuga ko ibyo bisasu byituye neza ahitwa Chimanga, ho mu mujyi wa Minova, bisiga bihitanye abasirikare babiri ba FARDC, ndetse byangiriza n’inzu yari hafi y’aho byaguye, ibintu byanatumye bamwe mu baturage bahunga ako gace.

Amakuru avuga ko Minova yahungiyemo abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa,kubera imirwano batsinzwemo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 ziyobowe na Gen Sultan Makenga.

Iri huriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zatsinzwe muri Rubaya no mu bindi bice byo muri grupema ya Ngungu, bahisemo guhungira mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Teritwari ya Kalehe.

Kugeza ubu FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC bakomeje guhunga berekeza i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa