skol
fortebet

Kicukiro: Umugabo wakatiwe burundu n’Inkiko Gacaca akaburirwa irengero yafashwe

Yanditswe: Friday 17, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inzego z’umutekano zafashe uwitwa Gasake Weralis w’imyaka 73 y’amavuko, afatirwa mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, akaba yari yarahinduye amazina aho yiyita Muteesasira Weralis Kasachi, nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa agenderaho yafatiye mu Gihugu cya Uganda.

Sponsored Ad

Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko Gasake yakoze Jenoside, abonye Inkiko Gacaca zitangiye, ahita acika ajya gutura muri Uganda, Inkiko Gacaca zikaba zaramukatiye igifungo cya Burundu.

Inzego z’umutekano kandi ziravuga ko zafashe umuhungu we witwa Shingiro Varelie w’imyaka 40 y’amavuko, akaba ashinjwa guhishira se, kuko yari yamukingiranye mu nzu atuyemo, akavuga ko nta muntu uri mu nzu ye.

Aba bombi bafashwe tariki 15 Gicurasi 2024, bashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Masaka, kugira ngo iperereza rikomeze.

IVOMO: KIGALI TODAY

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa