skol
fortebet

Reba ubwiza bw’indege Perezida Kagame agendamo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yageze muri Guinée Conakry, aho yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya bagirana ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanyamo zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi,nibwo Perezida Kagame yagiye muri iki gihugu ndetse amafoto ageze ku kibuga cy’indege cya Ahmed Sékou Touré yashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Guinea.

Aya mafoto agaragaza indege nziza Perezida Kagame agendamo ndetse nuko yakiriwe mu muco w’abanya Guinea.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe muri Guinée Conakry na mugenzi we, Mamadi Doumbouya.

Bombi bagiranye ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanya zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

U Rwanda na Guinée Conakry, bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri politiki na diplomasi ndetse ibihugu byombi bimaze igihe bigaragaza ko bishobora kwagura inzego z’ubutwererane zikagera mu bucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée Conakry muri Mata 2023, mu gihe mugenzi we, Mamadi Doumbouya yaherukaga i Kigali muri Mutarama 2024, mu ruzinduko rwasize afunguye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa