skol
fortebet

Dj Brianne na Djihad bari gukorwaho iperereza na RIB

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva mu cyumweru gishize batangiye iperereza kuri Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne ndetse na Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad ku cyaha cyo gusebanya.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko batangiye gukora iperereza kuri Brianne na Djihad kuva mu cyumweru gishize. Ati “Nibyo! Iperereza ryatangiye mu cyumweru gishize.”

Isoko z’amakuru zivuga ko mu minshi ishize hari umugabo uba hanze y’u Rwanda watandukanye n’umukunzi we ubarizwa i Kigali, mu gushaka kumwihimuraho asaba ubufasha Brianne na Djihad kugirango basakaze amafoto ye, ku mbuga nkoranyambaga z’abo nka bamwe mu bantu bakurikirwa cyane.

Bisa n’aho igihe cyageze umugabo akitekerezaho, asaba Brianne na Djihad kudasakaza y’amafoto yari yabahaye y’umukobwa batandukanye.

Brianne na Djihad barabyanze, ahubwo basaba uriya mugabo kubaha amafaranga nk’ingurane, ndetse amakuru avuga ko amafaranga ya mbere yari yamaze kuyabaha.

‘Gukangisha gusakaza amafoto y’urukozasoni’ ni kimwe mu byaha biri kwigaragaza cyane muri iki gihe! Ndetse, ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batandatu bakurikiranywehi gusakaza amafoto n’amashusho by’urukozasoni.

Bamwe muri bo Dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha! Abatawe muri yombi ni Mukamana Francine w’imyaka 24, akaba akoresha shene ya YouTube izwi nka Fanny TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w’imyaka 27, akagira shene ya YouTube izwi nka Kigali Magazine.

Hafunzwe kandi Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38, Uwase Natasha w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w’imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa kuri za shene ya YouTube. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko muri iki gihe hari kwaduka cyane icyaha cyo ’gukangisha gushyira amafoto y’ubwambure bw’umuntu cyangwa se asambana akagira ibyo amutegeka’.

Mu mategeko byitwa ’gukangisha gusebanya’ cyangwa se ’Blackmail’. Abandi babizi nka ‘Sextortion’ aha hakoreshwa amafoto y’umuntu yambaye ubusa cyangwa se asambana, agakangishwa ko ashyirwa hanze mu gihe atemeye ibyo asabwa.

Dr. Murangira Thierry avuga ko iki cyaha cyinganje cyane mu rubyiruko ariko ’bigenda bigaragara no mu bakuze. Ati "Ni ugufatirana umuntu mu ntege nke ukumukangisha kumusebya bashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa cyangwa se asambana. Impamvu mvuga asambana ntabwo ibyo bintu biba hagati y’abantu bashakanye, biba hagati y’abantu nyine badafitanye isezerano, basambana."

Dr. Murangira yavuze ko hari igihe umwe afata icyemezo cyo gusakaza amafoto n’amashusho ya mugenzi we agamije kumwihimuraho cyangwa se akabikora agamije kugira icyo amusaba cyane cyane amafaranga.

Dr. Murangira yavuze ko ibi ari bimwe mu byaha bakira muri RIB, kandi imibare igenda izamuka. Yavuze ko mu myaka itanu ishize (kuva mu 2019 kugeza mu 2023) bamaze kwakira ibirego/Dosiye 46.

Mu 2019 bakiriye ibirego 3, mu 2020 bakiriye ibirego 8, mu 2021 bakiriye ibirego 12, mu 2022 bakiriye ibirego 8 naho mu 2023 15. Ati "Ibyo byose ni ibijyanye n’amafoto (Ibyaha). Ni ukuvuga ngo ni wa muntu wakundanaga na Kanaka akajya amukangisha ibyo ngibyo."

Ubyitwaramo gute iyo ukangishijwe amafoto y’ubwambure?
Dr. Murangira yavuze ko ikosa rya mbere ari ukwemera ibyo wategetswe n’umuntu ugusaba kumuha amafaranga cyangwa se kongera gusubirana nawe kugirango adasakaza amafoto n’amashusho byawe.

Avuga ko igihe bigenze uko utagomba kwemera ibyo agutegeka. Ati "Niba ari amafaranga agusabye ntuyamuhaye. Niba agusabye ngo wongera umwoherereze andi mafoto ntubyemere."

Akomeza avuga ko irindi kosa rikorwa n’abantu benshi, ari uko bagaragaza ko batewe impungenge kandi bahangayikishijwe nuko amafoto yabo ashobora kujya hanze. Ati "Ibyo ngibyo ntugomba kubimwereka."

Yavuze ko udakwiriye kwicira urubanza, kuko bituma ’udatekereza cyane’. Avuga ko buri wese akwiye kwibuka ko ari ugukorerwa icyaha cyo gusebanya, akibuka ko arengana, kandi akibuka ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruhari.

Dr. Murangira yavuze ko abagenzacyaha ba RIB barahiriye kurinda ibanga, bityo ntawe ukwiriye kudatanga ikirego yumva ko ibye bizamenyakana.

Yavuze ko hari abanga gutanga ikirego kuri RIB, ugasanga bahisemo gukomeza gutanga amafaranga kugirango amafoto n’amashusho byabo bitajya hanze. Avuga ko hari abatanze ibihumbi 20 by’amadorali kugirango amafoto yabo atajya hanze.
Dr. Murangira yavuze ko ibi byaha bihanwa hagati y’imyaka 1 n’imyaka 5, ndetse hakiyongeraho n’amande ari hagati ya Miliyoni 1 na Miliyoni 2 Frw.

Ingingo ya 129 ivuga ko gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo gusaba umuntu umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha uwo muntu cyangwa undi muntu ikangwa rye ryagira ingaruka ku wakorewe icyaha, kumurega, gutangaza cyangwa kumuvugaho ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro, byaba ari ukuri cyangwa se atari ukuri.

Umuntu wese ukangisha gusebanya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa