GOLDEN HEALTH REFLEXOLOGY CLINIC, ivuriro rikoresha ubuvuzi bugezweho muri icyi kinyejana
Yanditswe: Monday 25, Mar 2019
GOLDEN HEALTH REFLEXOLOGY CLINIC ni ivuriro rikoresha ubuvuzi bugezweho muri icyi kinyejana, buzwi kw’izina rya Comprementary Therapies. bukoreshwa kw’isi hose no mu bihugu byateye imbere. ubu buryo bufasha umubiri kwirinda no kurwanya indwara zikomeye zihitana benshi muri iki gihe .
Iri vuriro ritanga service zitandukanye zifashishwa mu kuvura zimwe mu ndwara nyinshi harimo n’izigorana gukira.
SERVICE DUTANGA
Consultation/general check up
Kwisuzumisha buri mezi 6, uba wiyongereye amahirwe yo kurama
Kwisuzumisha, atari uko warembye gusa birokora ubuzima bwa benshi.
Iyo wisuzumishije buri mezi 6, muganga nk’umuntu ubifiteye ubumenyi ,ashobora kuvumbura ibyo utari uzi byari kukugiraho ingaruka mu gihe gito cg kinini,ashobora kukubonana ibimenyetso by’indwara utigeze umenya nyamara iyo ndwara yabasha no kuguhitana cg ikakugira ikimuga,kandi imiti itabuze,gusa bitewe n’uko wabisuzuguye,ntubihe agaciro,uti ndi muzima ,ntacyo ndwaye,mu gihe nyamara na muganga kumenya ko ufite ikibazo, hari aho yiyambaza ibizamini bihambaye n’ibikoresho bigezweho mu kuvumbura icyo urwaye,kuko burya kuba urwaye no kuba muzima byamenywa na muganga ubifitiye ubumenyi.
Hari uburwayi bufata umuntu, agatinda kwisuzumisha, amezi 6 agashira, umwaka,ibiri se, indwara ikagenda igakura,kuyivura bikagorana,kuko yamaze kugera kure ,akenshi ikanahita umurwayi
Nka cancer ya prostate ku bagabo niy’ibere ku badamu, Diabete n’izindi
-Buri wese agiye yisuzumisha byibura mu mezi 6 byagabanya umubare w’abapfa bazize zimwe mu ndwara ziri mu zihitana benshi kw’isi
Nk’indwara z’umutima, Stroke/AVC, Indwara z’ubuhumekero n’ibihaha umusonga , sida , cancer, Diabete, Umuvuduko w’amaraso n’izindi.
-Reflexology/Iyakura-myakura
Ubuhanga bukoreshwa mu kuvura indwara zananiranye, hifashishijwe imyakura ituruka mubice byose by’umubiri ikarangirira mu birenge,mu biganza no mu maso ,ikifashishwa mu gukora abasirikare b’umubiri no kongera ubudahangarwa bigatuma umubiri ubasha kwirinda indwara zitandukanye,gukangura ibice by’umubiri bitagikora neza.kugabanya uburibwe kongerera imbaraga ibice bitandukanye by’umubiri.
-Hydrotherapy
N’ubuhanga bwifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye hakoreshejwe amazi n’imiti ,ifasha mu gukwirakwiza amaraso mumubiri kuyungurura amaraso,gusohora imyanda mu mubiri,kongera ubudahangarwa b’umubiri,gutunganya ubwonko, kugabanya umunaniro ukabiie w’ubwonko,gutuma ibice byinshi by’umubiri bikora neza,gufasha abafite amagufa amungwa akanavunguka,abafite umubyibuho ukabije,abatabona ibitotsi,ikanifashishwa cyane mu kurinda no kuvura indwara zigorana gukira.
-Aromatherapy
Ubuhanga bukoreshwa mu kuvura no kwirinda indwara z’ubwonko, iz’ubuhumekero, sinusite, asima, izo mu gatuza mu mihogo,angine,mu mazuru,umutwe uhoraho,stress z’uburyo bwose ,hifashishijwe impumuro z’ibimera karemano,byifitemo imbaraga zitangaje mu kuvura.
Uburyo bwo kuvura indwara zinyuranye no kugabanya uburibwe ,umugongo, nerf sciatique rubagimpande pararize indwara z’amagufwa n’izo mu ngingo,kongerera imbaraga imitsi itacyumva neza no kuyikangura,hifashishijwe imashini zabugenewe.
-Massage-therapy
Uburyo bukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye,bugafasha cyane abafite umunaniro ukabije ,abashaka umutuzo w’umubiri,kurwanya stress n’ubusaza,indwara z’imitsin’ umugongo,gutwika ibinure pararize,umutwe kudatuza no gahangayika bigira ingaruka ku mubiri, abantu bicara umwanya muremure nko mu biro,abashoferi,abantu batabona umwanya wa sport.
Massage-therapy kandi ituma amaraso atembera neza mu mubiri,bikagabanya umunaniro w’ubwonko,bigaha umubiri imbaraga,umuntu akagubwa neza,iminsi yo kubaho ikiyongera n’akazi akagakorana umweke ,agatanga umusaruro bikanamurinda indwara zitandkanye.
-Kinesitherapy
Ni uburyo bwifashishwa mu kuvura hakoreshejwe mouvement,’ukunyeganyeza urugingo cg ingingo,ahanini ku bantu badashobora kuzinyeganyeza,hagamijwe kongera guha imbaraga umubiri, n’ibice bimwe na bimwe biba byarazitakaje
Nk’abarwaye umugongo
Pararize z’uburyo butandukanye
abakirutse ibikomere bitewe n’impanuka
Abantu bikirutse ubushye bw’uburyo bwose
Abari bafite isima bakirutse imvune
Abahetamye ingingo zimwe na zimwe
Abari bamaze igihe kirekire bari ku gitanda nk’abari muri koma
Abantu bamara umwanya munini bicaye hamwe nk’abakora mu biro abashoferi, cyane cyane abakora ingendo ndende
Abantu bagira uburibwe bw’ingingo zitandukanye
Kine kandi ifasha abagira ikibazo cyo guhumeka , bakeneye umwuka uhagije
Kine, ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri,ifasha cyane abafite ibibazo by’imitsi na rubagimpande,kwikanga kw’imitsi,ingaruka ziterwa n’iza bukuru
-Dietotherapy/nutrition
Uburyo bwifashishwa mu kwirinda no kuvura indwara zitandukanye hifashishijwe imirire itandukanye, ubusanzwe dukoze mu byo turya, uko umubiri wacu umeze n’umusaruro w’ibyo twariye.
Bitewe n’ikibazo umuntu afite, dutanga inama ku mirire , kuri buri ndwara,kugira ngo umubiri wawe ugire intungamubiri zo kuwurinda ,kuwuvura,kuwuha ubudahangarwa,bikagufasha kutarwaragurika no gukumira indwara ,bityo umubiri wawe ukagubwa neza, kuko burya kwirinda biruta kwivuza.
-Counseilling /Ubujyanama
Ubujyanama n’uburyo dukoresha mu gutanga inama zitandukanye,ku bibazo n’ingorane umuntu ahura nabyo buri munsi,ubu buzima ducamo bwuzuyemo ibirushya,ibibabaza umutima,bitera umubiri indwara zihitana benshi muri icyi kinyejana.hari naho kubyakira bigorana benshi bakiyahura,niyo mpamvu dukeneye ubujyanama,uko byagenda kose.
ZIMWE MU NDWARA TUVURA
Indwara z’ imitsi na rubagimpande
Paralize zitandukanye
Indwara zo mu nda no mu mara
Indwara zo mu za bukuru
Ibibazo bijyanye n’amabanga y’abubatse
Ingaruka ziterwa n’ibikomere
Umutwe n’umugongo bigorana gukira
Umuvuduko w’amaraso ukabije na diabete
Ubujyanama ku mirire , ku ndwara zidakira , ku bashakanye,
ku benda gushinga ingo , ku bikinisha
N’ izindi nyinshi zitandukanye.
AHO DUKORERA:
Dukorera haruguru y’agakiriro ka Gisozi, ukatiye kuri dodane ya kabiri, imbere y’ishuri rya APAPEC-IREBERO, ni mu metero 100 uvuye kuri kaburimbo, ugana ku rusengero rwa ADEPR-GASAVE
AMASAHA Y’AKAZI:
Dukora IMINSI YOSE, kuva saa moya za mugitondo kugera saa yine z’ijoro (7HOO-22HOO). Ushobora no guhamagara kuri
0781 84 44 50 / 0722 62 82 76
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *