skol
fortebet

Inama zagufasha kudasiragira mu gihe cyo kugura inzu n’indi mitungo itimukanwa

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

Inshuro nyinshi usanga abantu bakunze kugorwa no kubona aho gutura, inzu zo gukodesha cyangwa ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa bitandukanye bitewe no kutamenya aho babariza.

Ikigo cy’Ubucuruzi Multi Design Group Ltd cyashyizemo imbaraga mu gutanga izi serivisi ku bantu bazifuza zerekeranye no kugurisha, gukodesha no gukodeshereza ba nyir’imitungo ndetse no guhuza abagura n’abagurisha inzu n’ibibanza.

Sponsored Ad

Iki kigo muri serivisi nyinshi gitanga hakaba harimo n’izo kugena agaciro k’imitungo, gucunga imitungo itimukanwa, gukora no gucunga imishinga n’ibindi.

Ubusanzwe abantu bagorwa no kubona ahantu hizewe babonera serivisi nziza bitewe no kutamenya aho kubariza ndetse bakagorwa no kubona ababibafashamo mu buryo bwa kinyamwunga. Multi Design Group Ltd ikaba yarazanye igisubizo kuri benshi bacyenera izi serivisi aho ubagannye wese anyurwa nibyo ahakura kubera ubunararibonye nubumenyi bw’abakozi b’iyi company.

Ushinzwe ubucuruzi mu Ishami rishinzwe guhuza Abagurisha n’abakiliya muri Multi Design Group Ltd, Murebwayire Espérance, avuga ko mu gihe gito bamaze bahuza abagura n’abagurisha amazu n’ibibanza bamaze kugira abantu benshi babagana bishimira serivisi batanga by’umwihariko isoko bazanye ribarizwa kuri internet www.mdgrou.com.

Kuri uru rubuga umuntu abasha kujyaho akabona byinshi ashaka mu gihe gito bitamufashe umwanya ngo binamutware amafaranga y’ikirenga kuko iyi website niho bamamariza iyo mitungo itimukanwa irimo ibibanza, inzu zigurishwa n’izikodeshwa.

Yagize ati “Dufite ishami rishinzwe kugurisha imitungo itimukanwa ndetse tukanahuza abaguzi n’abagurisha imitungo yabo. Icyo dusanzwe dukora ni uko abakiliya bacu batugana, bashaka kugurisha imitungo yabo bakaduha uburenganzira bwo kugira ngo imitungo yabo tuyishyire ku isoko.’’

Umwihariko Multi Design Goup Ltd ifite ni uko ikorera mu turere twose tw’u Rwanda, ikaba ifite abakozi batanga serivisi nziza kandi bakazitangira kugihe, byakarusho bakaba bamamariza ahantu henshi kandi hatandukanye kugira ngo borohereze abaguzi kubona ibyo bashaka ku buryo iyo ugiye kugura umutungo uba wabanje no kuwureba, bikaguha ishusho y’icyo ushaka bigatuma uzigama igihe cyawe utiriwe ujya gushakisha utazi n’aho uri buyikure.

Mugusoza agira ati turashishikariza abantu bacyeneye serivisi zizewe yaba abagura, abakodesha ndetse nabagurisha imitungo yabo itimukanwa ko batugana tugakorana; n’abacyeneye kwamamaza kuri uru rubuga mu buryo butandukanye bahawe ikaze kugira ngo babashe kugeza ibikorwa byabo ku bantu benshi basura uru rubuga umunsi ku wundi.

Tukaba tubijeje ko bazanyurwa na serivisi nziza kandi zihuse tuzabagezaho, bakaba batubona kuri numero zikurikira: 0782456085 email: [email protected]





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa