skol
fortebet

Amarira ni yose ku munyamakuru uzwi nka Mbata kubera inzu ye yafashwe n’inkongi igashya igakongoka[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Inzu y’umunyamakuru Mbata uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu biganiro bitandukanye birimo nka Mbatadology n’ibindi, yafashwe n’inkongi irashya irakongoka.

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha X Large Tv yageze aho Mbata atuye, uyu mugabo nta kintu na kimwe yabashije kuba yarokora mu byo yari atunze byose dore ko n’imyenda ye yari asanzwe yambara yahiye igakongoka.

Mu gahinda kenshi, Mbata yabwiye X Large ko nta kintu na kimwe cye cyigeze kirokoka iyi nkongi y’umuriro. Yagize ati « kuri ubu nta kintu na kimwe nsigaranye dore ko n’imyenda nambaraga ngiye gukora kuri televiziyo nayo yahiye, ubu abantu bashobora no kutazongera kumbona kuri televiziyo ».

Mbata ni umwe mu banyamakuru mu Rwanda bakunzwe cyane cyane n’urubyiruko bitewe n’ikiganiro akora kiri mu buryo bumeze nko gutera urwenya,ndetse abantu benshi bakaba bakundaga uburyo yaserukaga muri icyo kiganiro yambaye mu buryo butangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa