skol
fortebet

Betty Barasa umunyamakuru wa KBC yishwe arashwe

Yanditswe: Friday 09, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe itangazamakuru muri Kenya (KBC), Betty Barasa, yapfuye arasiwe iwe mu rugo n’abantu bataramenyekana.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu munyamakuru wari usanzwe atunganya amashusho yarashwe ubwo yageraga mu rugo avuye ku kazi.

Bivugwa ko mbere y’uko uyu munyamakuru yicwa abagabo batatu bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa AK47, bayoboye iwe mu rugo aho bari bafashe bugwate abagize umuryango we basaba guhabwa amafaranga.

Umwe mu bari bashimuse uriya muryango ngo byabaye ngombwa ko ayobora Barasa mu nyubako yo hejuru, bagenzi be babiri basigara bacunga abo bari bafashe bugwate.

Abagize umuryango b’uriya munyamakuru babwiye itangazamakuru ryo muri Kenya ko nyuma y’uko Betty yurijwe hejuru, bumvise urusaku rw’amasasu abiri mbere y’uko uwari wazamutse hejuru amanuka.

Nyuma abari bashimuse umuryango wa Betty Barasa batwaye mudasobwa na terefoni ye baragenda.

Polisi ya Kenya yamaze gutangira iperereza rigamije kumenya abishe uriya munyamakuru, nyuma y’uko ishami ryayo rishinzwe Iperereza ku byaha rigeze ahabereye icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa