skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka y’Isi uruhinja rwavukanye ibitsina 3

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Uyu mwana w’umuhungu yabaye uwa mbere mu mateka y’isi wavukanye ibitsina bitatu byose bimeze kimwe. Abaganga bemeza ko aribwo bwa mbere bibayeho ndetse ko ari imihindagurikire idasanzwe y’iremwa ry’umwana mu nda.

Sponsored Ad

Ni ibyabereye hafi y’umujyi wa Mosul mu gihugu cya Iraq aho abaganga baho ubu bari kwivuga imyato ko aribo bambere ku isi babashije gutangaza ikintu kidasanzwe, iyi ikaba ari inkuru y’uyu mwana wavukanye ibitsina gabo bitatu byose, bikaba aribyo bise “triphallia” batangaje ko muribi bitatu kimwe aricyo cyakoraga muburyo busanzwe utundi tubiri dutoya bakaba baradukuyeho bamubaze.

Bavuga ko byibuze umwana umwe muri miliyoni esheshatu ariwe uvukana ibitsina birenze kimwe, gusa mu busanzwe byari bimenyerewe ko benshi muri abo bavukana ibitsina bibiri, none uyu yakoze agashya avukana bitatu. Ubusanzwe mwene ubu burwayi buhurizwa hamwe n’ubundi bwinshi aho usanga n’ubundi umuntu avukana umubare urenze usanzwe uzwi w’ibice by’umubiri.

Bivugwa ko kandi ko hari n’abajya bavukana nk’ibitsina bibiri biteganye byose bikaba bingana ndetse binganya n’ubushobozi k’uburyo byagorana kumenya icyo ukuraho nicyo umusigira.

Gusa iyo bibaye ugasanga umuntu avukanye igitsina kimwe kinini utundi ari duto, ako gato kaba kari hejuru. Abahanga kandi bakomeza bemeza ko benshi mu bavukanye igitsina kirenze kimwe ngo nyirubwite aba ashobora kunyara cyangwa agasohorera muri kimwe cyangwa se ugasanga byose birakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa