skol
fortebet

Dore byangiza ubwonko cyane buri muntu wese akwiye kwirinda

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubwonko bwa muntu ni urugingo rw’ibanze , rugeraranywa na moteri igenzura ibintu byose ariko hari ibintu byangiza ubwonko dukora buri gihe , tukabihoramo cyangwa tukabyishoramo tutabizi nyamra twakabyirinze.

Sponsored Ad

Ubwonko bufite ubushobozi bwo kubika amakuru , gutekereza no gusesengura ndetse bukagira n’ubushobozi bwo gukusanya amakuru no gutanga amabwiriza ku binsi bice by’umubiri , nta kabuza , iyo bwangiritse cyangwa se bwagize ikibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bigira ingaruka ku mubiri wose no ku mibereho ya muntu .

Ubushakashatsi butandukanye ndetse n’inkuru zagiye zandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye bivuga ku buzima , byagaragaje ko hari ibintu bito bito bishobora kwangiza ubwonko , aha twavuga nk’imirire mibi , stress , kunywa inzoga nibindi ....

Uko byagenda kose uramutse umenye ibi bintu , byagifasha kugira impinduka ugaragaza mu myitwarire no kugira bimwe uhindura kugira ngo urusheho kurinda ubwonko bwawe kwangirika .

Dore ibintu 12 byangiza ubwonko bwa muntu

Hari ibintu bitandukanye byangiza ubwonko bwa muntu birimo:

1. Guhorana imihangayiko (stress )

Burya stress ni umwanzi wa mbere w’ubwonko .Stress itera impinduka mbi mu bwonko zirimo kugabanuka mu ngano kwabwo , ibi bigatera impinduka n’imikorere mibi y’agace ko mu bwonko kazwi nka Hippocampus .

Iyo umuntu ahora stress , bigera aho atangira kugorwa no kwiga ibintu bishya , kwibuka bikamugora ndetse akaba ashoboa no kwibasirwa n’izindi ndwara nko kwiheba n’agahimda gakabije .

2. Kudasinzira bihagije

Burya kudasinzira bihagije nabyo byangiza ubwonko , kudanzira bitera umujagararo mu bwonko . bukananirwa gufata mu mutwe ndetse umuntu akagorwa no kwiga ibintu bishya .

Mu buryo busanzwe Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko umuntu akiye gusinzira byibuze amasaha 8 ku munsi .

3. Inzoga n’ibiyobyabwenge

Inzoga nazo ni mbi cyane ku bwonko no ku mikorere yabwo zirabwangiza ku buryo bugaragara kubatwa n’inzoga nabyo bitera kugabanuka kw’ingano y’ubwonko .

Ibi bikabyara ibibazo byo kwibagirwa bya hato na hato ndetse umuntu akagorwa no kwibuka no kwiga ibintu bishya ubundi nta mugabo wakarengeje iirahuri 2 kimwe ku munsi cy’inzoga naho umugore ntabwo akwiye kurenza ikirahuri 1 ku munsi .

4. Kunywa itabi

Ikinyabutabire cya Nicotine dusanga mu itabi kigira ingaruka mbi nyinshi ku bwonko . iyo kigeze mu bwonko kirabwangiza kikabutera ibibazo byo kwibagirwa no kugorwa no kwiga ibintu bishya .

Umuntu ubana n’umuntu unywa iabi burya nawe izi ngaruka zimugeraho itabi kandi ryongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zirimo nk’indwara z’umutima kanseri y’ibihaha , hypertension nizindi....

5. Imirire mibi no kudakora

Kurya amafunguro akennye bitera kuba ubwonko bwabura intungamubiri z’ibanze kugira ngo bubashe gukora neza ndetse no mu gusana uturemangingo twabwo .

Kutabona imirire inoze kandi byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya Alzheimer itera ibibazo byo kwibagirwa no gufata mu mutwe.

6. Gukomereka mu mutwe

Gukora impanuka ugakomereka mu bwonko bishobora gutera ikibazo cyo kwangirika kwabwo ibi kandi bikaba bishobora kwangiza bimwe mu bice by’ubwonko bijyana no kwiga , gufata mu mutwe , bishinzwe amarangamutima n’ibindi ....

Ni byiza gukora ibishoboka byose hakirindwa ko wagira ibyago byo gukomereka mu mutwe akaba ari nayo mpamvu usanga ahanini bategeka abatwara moto kwambara ingofero zabigenewe zirinda umutwe.

7. Guhura n’ibinyabutabire byanduza cyangwa kubihumeka

Ibinyabutabire bimwe na bimwe bishobora kwangiza ubwonko ni nka merikire , lead ibinyabutabire byo mu mafumbire yo mu nganda .

Kubihumeka bishobora kwangiza ubwonko , bikagutera ikibazo cyo kwibagirwa no kunanirwa gutuza (attention deficit )

8. Kudakoresha ubwonko

Gukoresha ubwonko no gukora ibikorwa bibukangura bigatuma buhora bukora , ni bimwe mu bintu bitera imikorere myiza y’ubwonko .

Ariko kudakoresha ubwonko ukabuhindura ubunebwe bituma bwangirika ni byiza ko umuntu asoma ibitabo agakina iriya mikino bita puzzle nibindi birushaho gukoresha ubwonko bigatuma butekereza cyane .

9. Kubura mu mubiri Vitamini zimwe na zimwe

Kubura vitamini zimwe na zimwe bishobora gutera ikibazo cyo kwangirika tw’ubwonko na tumwe mu turemangingo twabwo.

Cyane cyane kubura Vitamini B12 bishobora gutera ikibazo cyo kwibagirwa no gucanganyukirwa biturutse ku kuba iyi vitamini ntayo ufite .

10. Kudakora siporo

Burya kudakora siporo birangiza bya cyane iyo ukora siporo biruhura ubwonko bikongera ingano y’amaraso ajya ku bwonko n’ubwonko bukavubura imisemburo iwushyira ku murongo .

Ni byiza ko umuntu wifuza kugira ubwonko butyaye akora siporo ndetse akabigira umuco ni ukuvuga kubikora bihora , byibuze agakora siporo iminota 30 ku munsi .

11. Indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije

Indwara y’umuvuduko w’amaraso ni mbi cyane ku bwonko ishobora kubwangiza cyangwa igatera udutsi tujyana amaraso ku bwonko guturika .ibi bikaba byateza ibindi bibazo nko kwibagirwa nibindi....

12. Diyabete

Cyane cyane Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ibi bigaterwa nuko isukari nyinshi mu maraso igenda ikangiza udutsi dutwara amaraso ibi bikaba byatera ibibazo byo kwibagirwa no kugorwa no gufata mu mutwe.

Cyane cyane kandi abantu bafite ibibazo bya Diyabete baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara ya Alzheimer.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa