skol
fortebet

Harmonize n’umukunzi we mushya Kajala Masanja yari yarasimbuje umutaliyanikazi bakoze ubukwe nawe bamaze gutandukana[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Harmonize n’umukunzi we mushya Kajala Masanja, yari yarasimbuje umutaliyanikazi bakoze ubukwe, nawe bamaze gutandukana.

Sponsored Ad

Ni inkuru irikuvugwa cyane mu myidagaduro yo mu gihugu cya Tanzania, aho uyu mugore, Kajala yamaze gusiba amafoto yose yari yarashyize kumbuga nkoranyambaga arikumwe n’uyu muhanzi uri mubakunze muri Tanzania.

Uretse gusiba amafoto, Kajala yahise anakora Unfollow kuri instagram, ubu ntagaragara mubakurikirana ibyo Harmonize ashyira kuri uru rubuga.

Harmonize na Kajala, ufite umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 18, aba bombi bari bamaze hafi ukwezi n’igice batangaje ko bari mu munyenga w’urukundo.

Taliki ya 12 Gashyantare 2021, nibwo Harmonize yagaragaje bwambere uyu mukunzi we mushya, yari amaze gusimbuza umutaliyanikazi bakoze ubukwe bagatandukana nyuma y’umwaka n’igice beremeranyije kubana akaramata.

Kajala na Harmonize, bari bamaze iminsi bagaragaza ko baryohewe n’urukundo nkuko babyerekanaga mu mafoto ndetse buri umwe yari yarishyize tatuwaje ku ijosi igaragaza inyuguti itangira izina ry’undi, aho Harmonize yari yarishyizeho inyuguti ya “K” bivuga Kajala, umugore nawe yishyiraho ku ijosi inyugiti ya “H” itangira izina Harmonize.

Urukundo rwa Harmonize na Kajala, abantu benshi muri Tanzania ntabwo baruhaga amahirwe abenshi babategaga iminsi bavugako aba bombi batazarambana kuko ngo uyu mugore aruta mu myaka Harmonize bikaba bitashoboka ko babana nk’umugore n’umugabo.

Abandi bavugaga ko, ikizatuma urukundo rw’aba bombi rutaramba ari uko, babona ko bitashoboka ko Harmonize yakundana n’uyu mugore, udafite amafaranga ahagije kurusha, umutaliyanikazi batandukanye warufite amafaranga menshi ari nawe watumye atandukana na Diamond akamuha igishoro gituma atangira kwikorera.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa