skol
fortebet

Irambona Eric ukinira Kiyovu Sports yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko bamwise umukobwa,Papa we n’abo bavukana babiciye i Shangi

Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Irambona Eric, umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports FC, yatanze ubuhamya bwe avuga uko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni mu kiganiro Irambona yagiranye na Isimbi TV aho yavuze uko iwabo bamuhinduye umukobwa, bakamwambika imyambaro y’abakobwa ndetse bakanamwita izina ry’abakobwa ibi bikaba byaratumye arokoka.

Sponsored Ad

Irambona yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi yabaye afite imyaka ibiri y’amavuko avuga kandi ko mu bana 7 bari bafite iwabo hasigaye abana 4 aribo we, mukuru we na bashiki be babiri. Irambona yavuze ko Papa we n’abavandimwe be babiciye i Shangi.

Jenoside ikimara kurangira bari basigaranye na Mama wabo nubwo bitari byoroshye ariko FARG yarabafashije we n’abavandimwe be babasha kwiga barangiza amashuri yabo. Irambona avuga ko nubwo yakuze agakina umupira ariko kuva kera zitari inzozi ze kuko yari afite inzozi zo kuzaba umusirikare kugirango arinde abagize umuryango we ntihazagire umuntu wongera kumukorera ku bagize umuryango we.

Irambona avuga ko kugeza ubu yamaze kwiyubaka ndetse avugs ko umukino w’umupira w’amaguru (football) akina wamufashije kutigunga kuko yabonye inshuti nyinshi zimuba hafi zigatuma atigunga. Avuga ko sport ari ikintu gikomeye mu buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa