skol
fortebet

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Madamu we bifatanyije n’abakristu gucinya akadiho[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Madamu Angélique Ndayishimiye, kuri iki Cyumweru tariki 04 Mata 2021 ubwo abakristu bizihizaga umunsi wa Pasika, bagiye mu misa kwifatanya na bo muri uyu munsi wibutsa izuka ry’umucunguzi.

Sponsored Ad

Evariste Ndayishiiye na Madamu Angélique Ndayishimiye bagiye mu misa muri Paruwasi ya Kibumbu iherereye mu Ntara ya Mwaro muri kiriya gihugu cy’u Burundi.

Muri iki gitambo cya Misa kandi Perezida Evariste Ndayishiiye, yafashemo ijambo asaba abakristu gukomeza ukwemera kwabo.

Perezida Ndayishimiye kandi ejo ku Cyumweru tariki 04 Mata 2021, yifurije abakristu Pasika nziza ku bayizihiza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Nifatanyije n’Umuryango wanjye mu kwifuriza Pasika nziza Abakristu bose, abari mu Burundi n’abari ku isi yose.”

Ubu butumwa bwe bwakomezaga bugira buti “Uyu munsi duhimbaza izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu utubere n’umwanya mwiza wo kubyutsa imibanire yacu n’Imana. Kristu ni muzima, Haleluya, Haleluya !”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa