skol
fortebet

Uganda: Pres.Museveni yanditse kuri Tweeter nyuma y’ibihuha byavugaga ko yishwe na Covid

Yanditswe: Monday 12, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu ijoo rya keye ryo kuri uyu wa 11 Kamena 2023 ,nibwo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yashyize ubutumwa kuri Tweeter avuga ko yari akiri mu kato yishyizemo.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’amakuru y’ibihuha yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko Perezida Museveni yitabye Imana azize Covid 19 yari aherutse kwandura.

Prezida Museveni byemejwe ko yanduye Covid 19 kuya 7/6/2023, ahita atangaza ko afashe ikiruhuko gitunguranye mu rwego rwo kwiyitaho.

Ubutumwa yaraye yanditse, Museveni yagize ati"Ndabasuhuje, ubu ndi kumunsi wa 5 w’akato nishyizemo kubera Covid nanduye. Mu ijoro ryakeye nasinziriye neza cyane kugera nka saa kumi (saa kumi za usiku, ibyo abanyaburayi bita 4am)

Yakanguriye Abene Gihugu muri Uganda kwitabira kwikingiza Covid no kwishimangiza cyane kubakuze .

Ibihuha byasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Tweeter mu minsi mike ishize ko Perezida Museveni yajyanywe mu bitaro by’igitaraganya, nyuma akitaba Imana azize Covid 19.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi WHO riherutse gutangaza ku mugaragaro ko Covid 19 itakiri icyorezo gihangayikishije Isi , icyakora ngo iyi virusi iracyahari.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa