skol
fortebet

Umunyamakuru Mbata Inzu ye iherutse gushya igakongoka,yasuwe n’abanyarwenya bamuha ubufasha atanga n’ubuhamya bw’ukuntu yaragiye kwiyahura

Yanditswe: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru w’umunyarwenya ,Mbata umaze iminsi uhuye n’akaga gakomeye, inzu ye igashya agasigara mu marira yasuwe n’abandi banyarwenya bamuha ubufasha ndetse baramuhumuriza na we arirekura atanga ubuhamya bukomeye.

Sponsored Ad

Mu bamusuye harimo umukinnyi wa filime zisetsa(comedy) Byakunuka n’abandi batandukanye, nk’uko Xlarge TV ibigaragaza.

Uyu mugabo Mbata mu buhamya yatanze yavuze ko yishimiye cyane uburyo bano bantu bamuzirikanye,ndetse avuga ko yashatse kwiyahura amaze kubona ibimubayeho gusa ngo Imana yaramwiyeretse.yagize ati:”ndashima Imana cyane ,Imana bavuga njye yaranyiyeretse,nayibonye n’amaso yanjye, nari ngiye kwiyahura”

Byakunuka yasabye abandi banyarwanda gukomeza gutera inkunga Mbata ,bamutera inkunga muri ibi bihe bikomeye arimo.

Inzu y’umunyamakuru Mbata uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu biganiro bitandukanye birimo nka Mbatadology n’ibindi,ku itariki 31 Werurwe 2021 yafashwe n’inkongi irashya irakongoka.

Nkuko tubikesha X Large Tv yageze aho Mbata atuye, uyu mugabo nta kintu na kimwe yabashije kuba yarokora mu byo yari atunze byose dore ko n’imyenda ye yari asanzwe yambara yahiye igakongoka.

Mu gahinda kenshi, Mbata yabwiye X Large ko nta kintu na kimwe cye cyigeze kirokoka iyi nkongi y’umuriro. Yagize ati « kuri ubu nta kintu na kimwe nsigaranye dore ko n’imyenda nambaraga ngiye gukora kuri televiziyo nayo yahiye, ubu abantu bashobora no kutazongera kumbona kuri televiziyo ».

Mbata ni umwe mu banyamakuru mu Rwanda bakunzwe cyane cyane n’urubyiruko bitewe n’ikiganiro akora kiri mu buryo bumeze nko gutera urwenya,ndetse abantu benshi bakaba bakundaga uburyo yaserukaga muri icyo kiganiro yambaye mu buryo butangaje.

Ibitekerezo

  • Ihangane Mbata we Imana izagushumbusha ibindi
    birenze ibyo warutunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa