skol
fortebet

Idubu ryasanze umugabo mu nzu ye rimwica mu buryo buteye agahinda

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Idubu rifite ibara ry’umuhondo ryinjiye mu nzu y’umugabo witwa Sergey Fadeyev w’imyaka 66 wo mu Burusiya riramurya wese risiga ukuboko kumwe n’ukuguru.

Sponsored Ad

Abatuye mu karere ka Mamsk-Chuysky mu Burusiya bavuze ko iri dubu ryabanje kwica imbwa y’uyu mugabo rirangije ryinjira mu nzu ye dore ko I Burayi hari ubukonje riramwica riramurya kugeza ubwo ryasigaje ukuguru n’ukuboko gusa.

Fadeyev wishwe n’iri dubu,yari asanzwe ari umushoferi w’imodoka ishinzwe kuzimya umuriro muri iki cyaro cya Vitimsky yabaga mu nzu ye y’imbaho wenyine.Amajanja y’iri dubu yagaragaye ku bikuta by’iyi nzu.

Iyi dubu yinjiye mu nzu y’uyu mugabo,yabanje kwangiza idirisha irangije irinjira cyane ko muri aka gace ubukonje buri kuri 45C mu nsi ya zero.

Umuturanyi wa Fadeyev witwa Alexandra Sannikova yagize ati “Idubu yinjiye ari nijoro.Yamenye idirisha,irangije umurya ukuboko n’ibice byo mu nda.Yagerageje guhamagara ubufasha ariko abantu bose babujijwe kujya hanze.”

Iyi nyamaswa yahise ihigwa n’abahigi bayitega inyama,ije kuzirya iraraswa nkuko byatangajwe na meya Alexander Tyurin.

Iyi dubu ikimara kwica uyu mugabo,yahise igenda barayishaka barayibura,bituma abantu bamara iminsi 2 bafite ubwoba bwinshi.


Ibitekerezo

  • Biteye agahinda.Hagomba kuba ari muli Siberia haba ubukonje bwinshi cyane.Inyamaswa zica abantu benshi buri mwaka,harimo inzoka,imvubu,etc...Agakoko kica abantu benshi ni umubu w’ingore utera abantu Malaria,hagapfa abantu bagera kuli 1 million.Ariko nkuko Yesaya 11,imirongo ya 6-8 havuga,mu isi nshya ivugwa henshi muli bible,nta nyamaswa izongera kurya abantu.Bazabana mu mahoro,nkuko n’abantu bosa bazaba bakundana.Izaturwa n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza kandi nibo benshi,bazakurwa mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa