skol
fortebet

Imyambarire y’abakobwa b’ i Kigali isigaye iteye ikibazo ababyeyi barasaba Leta ubufasha

Yanditswe: Thursday 29, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Imbambarire y’abakobwa b’i Kigali ndetse n’ uburyo bifotoza bisigaye biteye inkeke ku bantu mu gihe bamwe bavuga ko babikora bashaka kwisanisha n’abahanzi bakunda. Ababyeyi batandukanye baganiriye n’ UMURYANGO kuri iki kibazo batangaza ko iki kibazo Leta y’ u Rwanda ikwiye kwamagana uyu muco wo kwiyambika ubusa urimo kwaduka mu Rwanda.
Bamwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali biharaje kwambara imyenda igaragaza ibice byabo by’ ibanga birimo umubyimba wabo , igituza ndetse n’ ibibero mu gihe ubu (...)

Sponsored Ad

Imbambarire y’abakobwa b’i Kigali ndetse n’ uburyo bifotoza bisigaye biteye inkeke ku bantu mu gihe bamwe bavuga ko babikora bashaka kwisanisha n’abahanzi bakunda. Ababyeyi batandukanye baganiriye n’ UMURYANGO kuri iki kibazo batangaza ko iki kibazo Leta y’ u Rwanda ikwiye kwamagana uyu muco wo kwiyambika ubusa urimo kwaduka mu Rwanda.

Bamwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali biharaje kwambara imyenda igaragaza ibice byabo by’ ibanga birimo umubyimba wabo , igituza ndetse n’ ibibero mu gihe ubu buranga bwabo babwerekana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu cyimbo cyo kubuhisha bakabwereka abatware babo nkuko umunyarwanda yabivuze neza ati “ agapfundikiye gatera amatsiko “.

Iyi ngeso yo kwerekana ibice by’ ibanga ubusanzwe ikoreshwa mu baririmbyi bo hanze mu gihe bafite intego bashaka kugeraho twavuga nko kwamamaza ibikorwa bitandukanye bahawe amafaranga ndetse no kwiyambika impenure bagaragaza uburanga bwabo mu gihe bashaka kwigwizaho abafana benshi muri kariyeri yabo ya muzika .

Magingo ya mu mujyi wa Kigali byatangiye gukoreshwa n’ urubyiruko rwinshi mu gihe bamwe batangaza ko babikora mu rwego rwo kwisanisha n’abasitari bakunda cyangwa kwambara ibigezweho .

Bamwe mu baganiriye n’ UMURYANGO batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuze ko babikora mu buryo bwo kwisanisha n’abasitari bakunda bo muri Amerika mu gihe abandi aya mafoto bayafotora bagiye koga ku mazi bikitwa ko biyambitse ubusa.

Yagize ati “ nabwo ari abakobwa bose babikora gusa akenshi tubikora mu rwego rwo kwisanisha n’abasitari bazwiho kwambara neza muri amerika.
Abandi bavuze ko babikora mu rwego rwo kugirango bibonere ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram.

Ati ” Njyewe mbikora mu rwego rwo kwishakira abafolowazi kuri instagram ( Instagram Followers "
Hari n’ ababikora mu buryo bw’ inyungu kuko bamwe bibafasha gukorera amafaranga binyuze mu kwerekana imideli , gushyirwa mu mashusho y’ indirimbo z’abahanzi.

Muri rusanga abaganiriye n’ UMURYANGO batubwiye ko babikora mu rwego rwo kwisanisha n’abahanzi bakunda ndetse bibafasha gukorera amafaranga binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kumurika imideri , kwamamaza , nubwo bamwe babirengaho bakiyambika ubusa ku gasozi ibintu biziririzwa mu muco nyarwanda .

Abaganiriye n’ UMURYANGO basoje bafite ikibazo kigira kiti " Ese amafoto bifotoza bagiye koga bambaye bikini byagakwiye guharabikwa n’abantu ko bambaye ubusa?"

Uretse aba bakobwa babikora kandi UMURYANGO waganiriye n’ ababyeyi batandukanye bo mu karere ka Gasabo kuri iki kibazo cy’ abakobwa basigaye bariharaje kwifotoza bambaye ubusa amafoto bakayashyira ku mbunga nkoranyambaga. Aba babyeyi badutangarije ko bamwe muri aba bakobwa biyambika ubusa ari abashizibisoni kuko ngo iyo umubyeyi mukuru ashatse kubakebura bamutuka.

Mukasibomana Maria w’ imyaka 48 yagize ati "Biriya bintu ntabwo aribyo Leta ikwiye kudufasha kubyamagana. Hari umukobwa mperutse kubwira nti ko wakabije kwiyandarika arantuka ngo nimushingukeho numva birambaje. Ariko buriya abarimu bakwiye kujya badufasha bagashyiraho igitsure cyabo".

Nemeyimana Anastase w’ imyaka 45 yabwiye UMURYANGO ko nk’ ababyeyi ntacyo bakora kuko umukobwa ujya kwifotoza akabishyira ku mbugankoranyambaga aba ari mukuru ntacyo umubyeyi yamubwira ngo acyumve.

Yagize ati "Biriya babyigishwa n’ ikoranabuhanga birirwamo. Ikoranabuhanga rigira ibibi n’ ibyiza ariko nkaburiye wenda nkeka ko leta idufashije wenda byagira icyo bitanga bikaba byacika...Biriya ntabwo babyigishwa n’ ababyeyi"

Reba amafoto ya bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda biyambitse ubusa















Ibitekerezo

  • Mfite imyaka irenga 40: imyambarire igaragaza ibice by’umubiri bidakwiye ko bigaragara ku Karubanda nayirwanyije kuva mbere y’2000 kugeza na n’ubu. Ubu byabaye agahomamunwa, ni icyorezo, ni ukumirwa, nta kuvuga. Iyo uvuze ni uguta inyuma ya Huye! Muzacunge neza: umukobwa utambaye none ibicagate cyangwa ibimushushanya wese wese, ejo mucakirana yabicotsemo. Bisobanura barakaye cyane ngo ni uburenganzira bwabo, ngo tubarebera iki, ngo tujye tureba hirya. Ahubwo kubareba kikaba ari cyaha! Kubicyaha biragoye kuko bishyigikiwe n’abagabo. Akenshi iyo style bayicokamo bagiye kureba ba Chéris babo! Cyangwa habaye ibirori, ngo bigaragara neza, abagabo benshi barabikunda!!! Abagabo bake ni bo berura bakabyamagana kuko babibonamo ubwana (umwana ni we kwambara ubusa bibera, nabwo ari mu gikari). Ikindi ni agasuzuguro (guhenera abantu mu muhanda, mu birori!!!). Kubitoza abana bakiri bato twabivugaho iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa