skol
fortebet

Reba ingaruka mbi utari uzi ku buzima bwawe ziterwa no gutekereza cyane

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe gutekereza ni byiza kandi birafasha mu buryo bwo kugera ku ntego zacu tuba twihaye, ariko iyo gutekereza birenze urugero biba bibi cyane ku buryo bishobora kurangira ubibabariyemo cyangwa bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwawe.

Sponsored Ad

Ushobora kwibaza uti Ese ijwi ryanjye ryumvikanaga ubwo navugaga ra? Ariko nabisubiyemo kenshi. Ese wa mugani baramutse batarakinaga koko ugasanga bananyanga? Ibi ni bimwe mu bintu ushobora kumara umwanya wibaza bigatuma utekereza cyane nyamara ntunabone ibisubizo. Gutekereza cyane ni bibi ku buzima bwawe.

Ku by’ibyo rero twifashishije urubuga Psych2go na Harvard Medical School, tugiye kugufasha kumenya uko wa kwitwara wifashishije ibintu 5 bikwereka ko gutekereza cyane atari byiza ubundi ubirwanye.

1. BIGABANYA IMYAKA YAWE YO KUBAHO

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvad Medical bugakorerwa ku bantu bari hagati y’imyaka 60 na 70 kugeza ku bafite 100 bapima ubwonko bwabo, basanga abantu bapfuye ari bato bari bafite ingano nkeya ya Poroteyine bigatuma ubwonko bwabo bukora buhoro cyane.

Gutekereza birenze rero bituma ubwonko bukora akazi kenshi poroteyine ikagabanyuka cyane. Ntabwo tuvuze ko nutekereza cyane uzapfa ku myaka 30 ariko icyiza wiyiteho birenze ugabanye ibiguhangayikisha wishime ubane n’abatuma wumva utuje, ukunzwe, bizagufasha kurwanya bene ibyo bitekerezo byagira ingaruka ku buzima bwawe mu gihe kizaza..

2. BITUMA UDASINZIRA

Rimwe na rimwe mu ijoro hari igihe bikugora ukisanga urimo gutekereza ibizakurikiraho ejo. Ibyo rero bikurura umunaniro nturyame ngo usinzire cyangwa ngo uruhuke neza nk’uko ubikeneye.

3. USHOBORA KWISANGA WARWAYE INDWARA ZO MU MUTWE

Ubushakashatsi bwasohotse mu gitabo Abnormal Psychology mu 2013, bwagaragaje ko gutekereza cyane ku makosa yawe, ku byo wangije utabishaka n’ibindi nkabyo bikururira nyir’ukubitekereza ibibazo birimo no kuba yarwara indwara zo mu mutwe

4. UBURA UBUSHAKE BWO KURYA CYANGWA UKARYA BIDASANZWE

Uzumva usa n’udashaka ibiryo cyangwa urye byinshi ku bw’agahimano ntihagire icyo bikumarira. Iyo uri kurya ukarenza urugero birangiza cyane bikagaruka no ku mubiri wose muri rusange.

5. BIGIRA INGARUKA MU MIBANIRE YAWE N’ABANDI

Iyo tumaze igihe kirekire dutekereza ku byo abandi batuvuga cyangwa uko batubona, bidutera ubwoba cyane bigatuma dutangira kubahunga, bikadukururira kwisanga twenyine buri gihe twigunze. Ibaze noneho ugiye uhora utekereza ko abantu batagukunda noneho ntubavugishe, icyo gihe wahomba byinshi ukabura n’ibyakagiriye akamaro ahazaza hawe. Ni byiza kudaha umwanya intekerezo ngo zituyobore.

UMWANZURO

Niba ukunda gutekereza cyane menya ko utari wenyine. Ubushakashatsi bwakozwe na Univerisite ya Michigan bwagaragaje ko 73% by’abafite hagati y’imyaka 25 na 35 na hagati 52% by’abafite hagati y’imyaka 45 na 55 bakunda kwitekerezaho cyane. Ni ibisanzwe ikiremwa muntu cyose kiratekereza, ariko si byiza ko bikwikubira ngo wisange warabaye imbata yo gutekereza cyane.

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose gutekereza cyane nibibi ndabibonye byambagaho cyane ariko ngiye kubigabanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa