skol
fortebet

Umugore yavuze agahinda gakomeye yagize nyuma yo kwibagisha ikibuno bikaba bibi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Jabrena ukomoka muri Leta ya Georgia muri US ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kwibagisha ikibuno cye ngo kimere nkuko abyifuza ariko bikarangira gihengamye ndetse kibaye kibi kurusha uko byari bimeze mbere.

Sponsored Ad

Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru E! TV ko yagiye kwibagisha kubera ko ikibuno cye cyari giteye nk’igishyimbo ariko nyuma yatunguwe nuko nyuma yo kwibagisha cyabaye kinini cyane ndetse uburinganire yashakaga arabubura.

Uyu mugore yavuze ko ikibuno cye kikimara kubagwa cyahise gisa n’igisubira mu mubiri bituma agira uburibwe bwinshi cyane.

Uyu mugore yagize ati “Ibyumweru 2 nyuma yo kubagwa,ubunini bwatangiye kugabanuka,ntangira kubona ikibuno gitangiye guhengama.ariko ukwezi n’igice byatangiye kugabanuka.”

Umuganga yavuze ko uyu mugore yatewe inshinge ahantu bitari bikwiriye ndetse umwanya umubiri we wagombaga kujyamo kugira ngo ikibuno cye gihinduke uba muto bituma gihengama.

Kubera ko uyu mugore yatewe inshinge nabi,imiti yatangiye kujya mu mubiri imbere bituma n’ikibuno cye kimera nabi.

Uyu mugore yaje kongera kwivuza bigenda neza gusa yabwiye iki kinyamakuru ko yagize uburibwe bwinshi ubwo yari amaze kwibagisha.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa