skol
fortebet

Umunyamakuru wa TV1 ’Aime Beaute Mushashi’ yavuze uburyo abagabo bamukunda, yakomoje no kuri KNC[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’uburanga n’ikimero bihebuje ,usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio/ TV 1 Aime Beaute Mushashi yatangaje ko hari byinshi yigiye kuri nyiri RadioTv 1, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC aho avuga ko ibanga rye afite ari ukubahiriza igihe mu kazi, ndetse ahamya ko abagabo bamukunda cyane.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa Aime Beauté Mushashi ukora kuri iyi televiziyo ya KNC aho asoma amakuru, kuri micro za ISIMBI TV yabajijwe ku gihe yumva azashingira urugo, ati“mu minsi iri imbere tuzabamenyesha“.

Uyu mukobwa kandi yasobanuye uburyo akoramo akazi ke k’ubunyamakuru aho yavuze ko yize I Butare ,mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga gusa akaza kwisanga akunda gukora kuri radiyo cyane .Abajijwe umukino akunda yavuze ko akunda gukina Koga ,na Volleyball ariko agakunda kureba umukino wa Basketball.

Mushashi abajijwe uko yisanze kuri Tv1,yavuze ko yahasabye akazi ariko yarakoraga kuri Radio Salus, gusa ngo byaramugoye kuko bwari ubwa mbere agiye gukora kuri televiziyo. Ati:” biba bigoye,nari naramenyereye gukora kuri radio nta muntu undeba, kuri televiziyo biratandukanye kuko ikosa ryose wakora ,abantu bose baba barireba.iyo utaramenyera uba ufite ubwoba.”

Uyu munyakuru yanavuze ko ibyo yigira ku muyobozi we KNC ari uko yubahiriza igihe ndetse ko KNC ari umuntu mwiza mu kazi .Ati:“Niba saa moya aba yageze muri studio ,kandi amaze kugera ku rwego rwo hejuru ni gute njyewe nakomeza kuryamira?,yubahiriza igihe cyane“.Yavuze ko KNC ari umuntu usabana cyane n’abandi ndetse ko anabafasha cyane.

Ati :”ni umuntu uri cool mu kazi, buri gitondo dukora inama,aradufasha,iyo utanze igitekerezoagufasha kukigorora.Nta ribi rye!”.

Mushashi yanavuze ko abagabo bamukunda kubera imiterere ye ,n’ijwi rye.Gusa anavuga ko atajya yishimira abantu banga gukundana ngo kuko badahuje imyemerere n’idini.

REBA HASI AMAFOTO YA AIME BEAUTE MUSHASHI:



Ibitekerezo

  • uyu mukobwa MUSHASHI nanjye ndamukbuye cyane nkunda ijwi rye cyane, muzampuze nawe.

    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa