skol
fortebet

Umwarimu wo muri kaminuza yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yafashije umwana umubyeyi warimo gukora ikizamini [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umwarimu wo muri kaminuza ya Calabar mu gihugu cya Nigeria yakoze benshi ku mutima ubwo yahaga ubufasha bukomeye umunyeshuli we wabyaye impanga wari uje gukora ikizamini amufasha umwana we umwe kugeza kirangiye.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu witwa Frederick Bassey yabonye uyu mubyeyi bitaraza kumworohera gukora ikizamini afite umwana mu ntoki niko kumusaba ko yamufasha akaba amurebera uwo mwana mu gihe ari mu kizamini.

Uyu mubyeyi wakoraga ikizamini cya statistics,yafashijwe uyu mwana we n’uyu mwarimu wari ushinzwe kureberera abanyeshuli kugira ngo badakopera,kugeza arangije gukora.

Uyu mwarimu abinyujije kuri Twitter yavuze ko yiyemeje gufasha umwana uyu munyeshuli kuko azi ukuntu bitesha umutwe gukora ikizamini no kurera umwana anongeraho ko yanifuzaga ko umunyeshuli akora ikizamini atuje.

Uyu mwarimu yashimangiye ko abagore bafatanya imirimo yo mu rugo no kwiga ari intwari nyakuri.

Nyuma y’aya mafoto,abantu benshi kuri Twitter bashimiye uyu mwarimu bamusabira umugisha ku mana,abandi basaba isi yose kumwigiraho.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa