skol
fortebet

Yishe umugore we utwite amusunitse ku musozi aho bagiye kwifotoza

Yanditswe: Wednesday 24, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Hakan Aysal w’imyaka 40 yafunzwe ashinjwa gusohokana umugore we wari utwite inda y’amezi 7 bageze ku manga bifotorezagaho ahita amwiba umugono amusunika hasi arapfa.

Sponsored Ad

Uyu munya Turkia yafashwe amashusho ari kumwe n’uyu mugore we wari utwite inda y’amezi 7 kuri iyi manda arangije aramuhanura agwa hasi bimuviramo urupfu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Bwana Hakan Aysal yari yarateguye urupfu rw’uyu mugore we Semra Aysal w’imyaka 32, ariyo mpamvu yateguye iki gikorwa cyo kumusohokana ahitwa Butterfly Valley mu mujyi wa Mugla muri Turkia muri 2018.

Uyu mugabo yabanje kwifata amafoto ari kumwe n’uyu wari umugore we kuri iyo manga ariyo mpamvu ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo Aysal yabikoze kugira ngo ahabwe amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima bw’uyu mugore we.

Amashusho yashyizwe hanze yagaragaje uyu mugabo ari kujyana uyu mugore ahantu habi amufashe ukuboko amubwira ko bari gushaka ahantu heza ho gufatira amafoto hafi y’inyanja yitwa Aegean.

Nyuma y’iminota mike nibwo uyu mugore yahanukaga kuri iyi manga ahanuwe n’uyu mugabo we nkuko bivugwa.

Mukerarugendo wafashe iyi video akayishyira hanze,yavuze ko yabonye uyu mugabo yitwara mu buryo buteye ubwoba.

Mbere y’uko uyu mugabo yica uyu mugore we,yabanje kujya kumushakira ubwishingizi bw’impanuka bwamuhaga impozamarira y’amadorali ibihumbi 40 ndetse ngo yavuze ko ugomba kuyahabwa igihe uyu mugore yapfuye ari we wenyine.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iki ari igihamya nyakuri kigaragaza ko uyu mugabo yari yaracuze uyu mugambi kuko nyuma y’urupfu rw’uyu mugore yahise ajya gusaba aya mafaranga ariko barayamwima kubera impamvu z’iperereza.

Bwakomeje buvuga ko uyu mugabo n’uyu mugore bamaze amasaha 3 bicaye hejuru y’iyi manga areba ko ntawe uri kumureba ngo aze gukora iki cyaha nta nkomyi.

Musaza wa madamu Semra witwa Naim Yolcu yabwiye urukiko ati “Ubwo twajyaga ahakorerwa ibizamini [Forensic Medicine Institute] gufata umurambo,Hakan yari mu modoka.Umuryango wacu wari mu gahinda ariko we nta nubwo yari arakaye.

Mushiki wanjye yangaga ibyo gufata amadeni ariko nyuma yo gupfa kwe twamenye ko Hakan yari yarafashe amadeni 3 mu izina rye.Semra yatinyaga ahantu hahanamye,ni iyihe siporo yari agiye gukora hariya kandi atinya imanga?.”

Nubwo uyu mugore yapfuye muri 2018 ariko urukiko rwa Fethiye High Criminal Court ruracyakora iperereza ku rupfu rwe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa