skol
fortebet

Human Rights Watch ivuga ko hashobora kuba harabaye jenoside muri Sudani

Yanditswe: Friday 10, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch (HRW), kivuga ko hashobora kuba harabaye jenoside mu mujyi wa El Geneina wo mu ntara ya Darfur hakorewe bumwe mu bwicanyi bworeka imbaga mu ntambara imaze umwaka ibera muri Sudani.

Sponsored Ad

Gishinja inyeshyamba zo mu mutwe wa Rapid Support Forces, RSF, n’abarwanyi b’abarabu bazishyigikiye ubwicanyi bugamije gutsemba abantu bazira ubwoko bwabo n’ibyaha byibasira inyokomuntu byakorewe abo mu bwoko bw’aba Massalit n’abanyagihugu batari abarabu muri uwo mujyi.

Icyo cyegeranyo kirasaba ko abagize uruhare muri ayo marorerwa bafatirwa ibihano; bakaba barimo n’umukuru w’umutwe wa RSF, Mohammed Hamdan Dagalo, uzwi cyane ku izina rya Hemedti.

ONU ivuga ko abantu hafi 15,000 bashobora kuba barishwe umwaka ushize muri uwo mujyi wa El Geneina.

Iki cyegeranyo cya Human Rights Watch cyerekana ibimenyetso by’igikorwa giteguye neza cy’umutwe wa RSF n’imitwe yitwaje intwaro iwushyigikiye cyo kuvana mu mujyi wa El Geneina abo mu bwoko bw’aba Massalit.

Ababyiboneye biba basobanura ukuntu abarwanyi ba RSF bakoraga umukwabo maze bakarasa abagabo, abagore n’abana bageragezaga guhunga urugomo rushingiye ku moko muri uwo mujyi.

Icyo cyegeranyo cy’impapuro 218 kivuga ko abantu batari munsi y’ibihumbi bishwe naho ababarirwa mu bihumbi amagana bagasigara ari impunzi hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa cumi na rimwe muri 2023.

BBC yavuganye n’abantu baturuka mu mujyi wa El Geneina bavuga ko bakorewe urugomo rushingiye ku bwoko.

Umugabo umwe yabwiye BBC ko yari yasanze abandi bantu bari bahungiye mu gace kamwe nyuma yaho ibindi bice binyuranye by’umujyi bigabiweho ibitero. Avuga ko umutwe wa Rapid Support Forces wari ufite ibirindiro hafi aho maze mu nyuma utangira gusuka ibisasu biremereye muri ako gace kitwa Mudaris.

Avuga ko bashyinguraga mu ijoro abantu bishwe. Ngo umunsi umwe bari 186, undi munsi 80 naho uwundi 50.

Uyu mugabo utifuza ko umwirondoro we umenyekana ubu ari mu buhungiro muri Chad.

Yabwiye BBC ko abagabo bitwaje intwaro basambanyije umugore we ku ngufu, bamubwira amagambo mabi ngo: "Ubu noneho umugabo wawe nitwe, abantu bo mu bwoko bwawe bose barishwe. Ushobora kuba umuja w’abagore bacu kandi ukajya usukura amazu yacu."

Icyegeranyo cya Human Rights Watch kivuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa RSF n’imitwe yitwaje intwaro bakorana bakoreshaga imvugo isesereza ishingiye ku moko ku bantu bo mu bwoko bw’aba Massalit n’andi moko bababwira ko ubutaka bariho atari ubwabo, ko bugiye guhinduka ubutaka bw’abarabu.

Kivuga ko ibyo bitero byaje kugera aho bihitana imbaga ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa gatandatu umwaka ushize igihe umutwe wa RSF n’abo bakorana barasaga ku murongo w’imodoka zari zitwaye abaturage b’abasivile barimo kugerageza guhunga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa