skol
fortebet

Miss Shimwa Guelda na DTN wa FERWAFA bakoze ubukwe bw’igitangaza [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017, yakoze ubukwe bw’igtangaza na Habimana Hussein usanzwe ari Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Sponsored Ad

Ubu bukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019,imbere y’inshuti n’imiryango y’aba bombi.

Ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 15 Ukuboza 2019 mu gihe gusezerana byabaye kuwa 19 Ukuboza 2019.

Kuwa 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel habereye umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda kuko ari ho Habimana Hussein yamwambikiye impeta y’urukundo, nk’intangiriro y’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Shimwa abaye umukobwa wa kabiri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ukoze ubukwe nyuma ya Umutoni Pamela warushinze muri uyu mwaka.

Shimwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.











Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • Bazabyare baheke Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa