startimes
Kigali
startimes

Reba abanyarwanda bateye ivi bigatangaza benshi ndetse bigateza ururondogoro mu Rwanda hose[AMAFOTO]

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 9 November 2019 Yasuwe: 11908

Mbere y’uko umusore n’umukobwa bakora ubukwe cyangwa ngo bajye kwiyerekana imbere y’ababyeyi, barakundana bakemeranya kubana.


Sponsored Ad


Bumwe mu buryo umusore akoresha asaba umukobwa kwemera ko bazabana nk’umugabo n’umugore ni umuhango umusore akora akazana impeta agatera ivi agasaba umukobwa kuzamubera umugore. Muri uwo muhango, umukobwa iyo abyemeye nibwo umusore amwambika iyo mpeta.

Muri iyi minsi uyu muhango ukorwa na benshi bizwi cyane nko gutera ivi (marriage proposal). Hari ababikora mu buryo butuma ababibona babivugaho byinshi.

Aba ni bamwe muri bo:

1.Umusirikare w’ipeti rya Sergeant wateye ivi ku wa 5 Gicurasi 2018 mu muhanda, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe bavuze ko uwo musirikare yarengereye agapfukamira umukobwa yambaye n’umwenda w’akazi. Icyakora abandi bavuze ko bigaragara ko yicishije bugufi atitaye ku murimo akora n’imyenda yari yambaye.

2. Umunyamakuru Eugene Anangwe wateye ivi imbere y’abanyamakuru mu muhango wo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru tariki 04 Kamena 2017.

Icyo gihe abantu bavuze ko ibyo yakoze bisa no kuvangira izindi gahunda zari zateranije aho, abandi bavuga ko yateye ivi asaba umukobwa ko yakwemera ko bazabana mu gihe nyamara n’impapuro z’ubutumira mu bukwe bwabo zari zaramaze gutangwa.

3. Tariki ya 24 Nyakanga 2019 nibwo Mihigo Enias uzwi nka Madjima umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana yatunguye umukunzi we mu isoko rya Dubai Mall.

Umukobwa akimara kumwemerera abashinzwe umutekano bahise bamujyana ku ruhande . Baketse ko barimo bafata amashusho y’indirimbo cyangwa filime, Icyakora Enias yisobanuye avuga ko yarimo asaba umukunzi we ko yazamubera umugore. Abashinzwe umutekano babasabye kubiseguraho basigarana imyirondoro yabo baragenda.

4. Umurundi witwa Issa Bigirimana ukinira ikipe y’umupira w’amaguru ya Young Africans yo muri Tanzania yasabye umukunzi we Uwase Carine kumubera umugore ku wa gatanu tariki 21 Kamena 2019.

Bitewe n’uko Carine yari yambaye yavugishije benshi mu babonye ayo mafoto, bamwe bavuga ko imyambarire ye itajyanye n’umuco, abandi bakavuga ko ntacyo yari itwaye.

5. Hari abatereye ivi mu ndege ya RwandAir.

Mu rugendo ruva i Nairobi rugana i Kigali ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2019, mu ndege ya RwandAir, umusore witwa Daniel yasabye umukunzi we Javellah ko amubera umugore. Ni aba kabiri bamenyekanye batereye ivi mu ndege ya RwandAir. Aba mbere bari Kenneth Ntaganda na Gwiza Rumongi muri Mata 2019.

6. Uherutse ni Rukundo Fabrice ukinira ikipe ya Espoir watereye ivi muri muri Kigali Arena ku wa gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019.

Ibi byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko icyo gikorwa cyaryoheje ibirori, ariko abandi bavuga ko gutera ivi mu mukino wa Basket imbere y’imbaga y’abantu batazanywe n’iyo gahunda bitari bikwiriye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Ndabona gutera ivi bibaye icyorezo!! muzadushakire inkomoko yo gutera ivi! twe mu myaka ya za 2000 nta byo twari tuzi. N’akataraza kazaza mutegereze!

    November 2019
  • chat_bubble maniraguhaerikisoni

    BAZAGILEULULUHILEKANDILWIZAIMANAIZABAFASHE

    November 2019

Inzindi nkuru

Umukinnyi ukomeye muri Uganda yatereye ivi mu kibuga asaba umukunzi we...

Umukinnyi uzwi cyane muri Uganda no muri aka karere witwa Paul Mucureezi...
28 February 2020 Yasuwe: 7440 0

Kigali: Umusore w’ imyaka 52 agiye gushyingiranwa n’ umukobwa w’ imyaka...

Umukobwa witwa Mukandekezi Rachel w’imyaka 50 wari umaze igihe ategereje...
20 February 2020 Yasuwe: 14324 3

Umukobwa wa nyiri ikipe ya Chelsea yatangaje ko yifuza umukunzi kuri St...

Umukobwa witwa Sofia w’imyaka 25 usanzwe ari uw’umuherwe waguze ikipe ya...
14 February 2020 Yasuwe: 13827 0

Michelle Obama yavuze ikintu gikomeye yigiye mu myaka 27 amaze abana...

Umufasha wa Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa USA witwa Michelle yavuze...
10 February 2020 Yasuwe: 13938 4

Malia Obama amaze iminsi abana n’umusore bakundana mu nzu bonyine...

Umukobwa w’imfura w’uwahoze ari perezida wa US, Barack Obama witwa Malia...
9 January 2020 Yasuwe: 27424 2

Zambia: Umuherwe yakoresheje icyapa kirimo ubutumwa bwo gusaba umukunzi we...

Hirya no hino ku isi abantu bagenda bakora udushya mu gusaba abakunzi babo...
4 January 2020 Yasuwe: 8737 1