Bigirimana Issa yahaye ubutumwa bukomeye abibasiye umukunzi we kubera imyambarire ye ubwo yamwambikaga impeta
Yanditswe: Monday 24, Jun 2019
Rutahizamu Bigirimana Issa yatangaje ko atitaye ku bantu bafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga bagatuka umukunzi we kubera uko yari yambaye ubwo yamwambikaga impeta.
Uyu rutahizamu uherutse guhabwa akayabo k’ibihumbi 20 by’amadolari n’ikipe ya Young Africans kugira ngo ayisinyire amasezerano y’imyaka 2,yatangarije ikinyamakuru Isimbi TV ko atitaye ku banenze imyamabarire y’umukunzi we, Uwase Carine, ndetse ngo n’iyo yakwambara ibirenze biriya ntacyo byamutwara, icya mbere ari uko we amukunda.
Yagize ati”Numvise byinshi cyane bijyanye n’imyambarire y’umukunzi wanjye, gusa kuri njye uko yakwambara kose nta kibazo.
Icya mbere ni uko ankunda kandi ahora abimbwira buri munsi n’iyo yakwambara ibirenze hariya njye ntacyo byantwara kuko ni we waba wihitiyemo.Njye mu rukundo ntanga uburenganzira busesuye icyo nababwira ni uko nabonye abadukunda n’abatishimiye ibyanjye n’umukunzi wanjye”.
Mu ijoro ryo Kuwa Gatanu taliki ya 21 Kamena 2019,nibwo Bigirimana Issa yateye ivi asaba umukunzi we Uwase Carine ko yazamubera umugore arabimwemerera,arangije amwambika impeta.
Ibitekerezo
Kuba yambaye nabi byo ni nabi pe !
Buriya se yari yambaye ikariso?
Uyu nta mugore umurimo n’ubundi
Akaga kagira ibiro bike ni ukuri!Mbega imyambarire mwa bantu mwe!Nako ngo ni ubusirimu.Reka mere nka Kazo, nanjye ndabona nta kariso irimo ndakurahiye.Isi igeze aharindimuka nukuri.
NTIBIKWIYE UMWARI W’I RWANDA,KWIYUBAHA NINGOBWA.
lngabire
hhhhhhh Sha uyumwari yambaye nabipe nukuri Gus. nyine burimuntu agiribyakunda ntawamenya hhhh
Ahubwo se yarebye neza cg yarabajije neza niba atari dayimoni yaba yarambitse impeta ?
uru ntiruzamara kabiri,abakobwa baragwira PE