skol
fortebet

USA: Abakandida bahanganye mu kwezi gutaha bazahangana imbona nkubone mu kiganiro Impaka

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden na Donald Trump, bazahangana mu matora yo kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha, bemeranyije ko bazagirana impaka mu ruhame inshuro ebyiri.

Sponsored Ad

Impaka za mbere zizabera kuri televiziyo CNN kw’itariki ya 27 y’ukwa gatandatu gutaha. Naho iza kabiri zizabera kuri televiziyo ABC kw’itariki ya 10 y’ukwa cyenda gutaha.

Aya masezerano batangaje kuri uyu wa gatatu akemuye igihu abaturage bari barimo, bibaza niba Biden na Trump koko bazemera kujya impaka. Bahise batangira guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga. Biden, ati: “Donald Trump yatsinzwe impaka twagiranye kabiri mu 2020.” Naho Trump, ati: “Biden ni we muntu wa mbere nabonye udashobora impaka. Ntajya ashyira hamwe amagambo abiri.”

Abazababera kandida visi-perezida bombi bashobora kuzahura mu kwezi kwa karindwi. Itariki n’abazakoresha icyo kiganiro ntibaramenyekana, kimwe n’uko uzaba kandida visi-perezida wa Trump ataramenyakana. Naho Perezida Biden we yatangaje ko azakomezanya na visi-perezida we Kamala Harris.

Bene izi mpaka zikurura abaturage amamiliyoni kuri televiziyo. Abiyamamaza bakabagezaho imigambi yabo.

Umuco wo kujya impaka ku mugaragaro hagati y’abiyamamaza umaze imyaka 64. Ubwa mbere byari kw’itariki ya 26 y’ukwa cyenda 1960 hagati y’uwari Senateri John F. Kennedy w’Umudemokarate n’uwari vizi-perezida wa Repubulika Richard Nixon w’Umurepubulikani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa