skol
fortebet

Ange Kagame yateye imitoma umugabo we uherutse kumusaba no kumukwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 30, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Mu magambo asize umunyu,Ange Kagame umwana w’imfura wa nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,yagaragaje umunezero yatewe no kuba agiye kubana na Bertrand Ndengeyingoma yihebeye.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Ange Ingabire Kagame yatatse umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma wamusabye akanamukwa ,kuwa 28 Ukuboza 2018.

Yagize ati “Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, mpanze amaso ubuzima nzakomeza gusangira nawe. Njyewe nawe iteka ryose."

Ndengeyingoma wasabye Ange Kagame akanamukwa, afite imyaka 26 y’amavuko. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu ba Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.

Ndengeyingoma uzwi nka Billy yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali, Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kaminuza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa