Ibyo abasore bari kugenderaho bashaka abakobwa barongora
Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018
Gushaka umugore muzabana mugahuza,ni ihuririzo ku basore kimwe no ku bakobwa , kandi koko ni byo kuko n’Abanyarwanda baravuga ngo "Ukurusha umugore aba akurusha urugo".
Muri iyi minsi usanga hari abasore babaye ingaramakirambi, atari uko babikunze ahubwo ari ukwibaza ko ‘aho kugira urugo rubi wakomeza kuba ingaragu.
Abanyarwanda bo babuze uko bagereranya kuba mu buzima bw’urugo rubi maze bavuga ko ‘rurutwa na gereza.’
Urubuga elcrema rwagaragaje bimwe mu byo abasore usanga bahurizaho mu kurambagiza umukobwa ushobora kuvamo umugore muzima.
1. Umugore udahorana inzitwazo
Abasore aho bava bakagera usanga mu kurambagiza, badakunda umukobwa uhorana inzitwazo, uhora aniha mbese buri munsi ukumva avuga ibitagenda gusa.
2. Umukobwa udashingira ku mitungo y’umusore
Nta musore ukunda umukobwa umukundira ko hari imitungo runaka afite kuko aba atekereza ko ishize yamureka, ahubwo wa wundi umukunda uko ari atabitewe n’ibyo amubonana.
3. Umuntu wo kwizerwa
Umusore wese aba ashaka umukobwa wo kwizerwa, haba mu budahemuka ndetse no mu mico isanzwe abandi na bo bakaba bamwizera.
4. Umukobwa wubaha
Kubahwa, kwitabwaho no gushimirwa abagabo barabikunda.
Iyo rero umusore arimo kurambagiza areba neza ndetse akita ku mukobwa uzamwubaha akamwereka ko atandukanye n’abandi bagabo.
Kumurutisha abandi, umugabo aba areba neza umukobwa uzamurutisha abandi bose n’igihe bazaba baramaze kubana.
5. Umukobwa usobanutse
Umukobwa usobanutse mu kurimba, mu buhanga ndetse no mu mpano zitandukanye abasore bamwibandaho.
Iyo umusore arebye kuri ibi ngibi aba agira ngo ahantu hose umugore we azajya azabe ahesha umugabo we ishema haba ku mubiri no mu mutwe, mbese azi kwisobanura.
6.Umuterankunga
Iki ni ikindi kintu cy’ingenzi umusore arebaho, akareba niba umukobwa arambagiza azamushyigikira mu bitoya n’ibinini aho kumubera uracantege.
Kuba umukobwa agushyigikira mu bintu runaka bigaragaza ko afite akamaro mu buzima bwawe.
7.Umukobwa mwiza
Aha iyo bavuze umukobwa mwiza, ntabwo ari mu buranga gusa , ahubwo no mu mico,akaba ari umunyangeso nziza mu buzima bwe bwa buri munsi.Uko asa inyuma bikajyana n’imico afite.
8. Umugore mwiza n’umubyeyi mwiza
Mu kurambagiza, umusore areba niba uzavamo umugore ukuzuza inshingano ariko ukavamo n’umubyeyi mwiza, mu kurera no kwita ku muryango.
9.Umujyanama
Umusore ushaka kubaka bya nyabyo areba niba umukobwa arimo kurambagiza azamubera umujyanama mwiza akamushyigikira mu migambi myiza kandi akamuhana mu gihe yateshutse inshingano.
10.Ubaho ubuzima bworoshye kandi udasamara
Nta mugabo wifuza kugira urugo rumeze nk’aho ari mu gace k’imirwano, niyo mpamvu mu kurambagiza umusore areba niba umugore azoroshya ubuzima , ibintu ntibihore byacitse.
Urutonde rw’ibyo umusore cyangwa inkumi barebaho mu kurambagizanya ni byinshi ariko buri wese yakora urwe, bitewe n’icyo ashyize imbere mu rushako rwe.
Ibitekerezo
ntagitekerezo mfite gusa nagirango mbashimire kurizi nama muduha kandi murakoze.