skol
startimes

Kimenyi Yves yemeye ko ari mu rukundo na Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019

Ad Restricted   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 August 2019 Yasuwe: 6593

Umunyezamu wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yemereye itangazamakuru ko amaze amezi 3 akundana na Uwase Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019 ndetse anakuramo ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2019].

Uyu munyezamu waherukaga gutandukana n’umukunzi we Diddy d’Or bari bamaze igihe bakundana,yamusimbuje uyu mukobwa wakunzwe n’abasore batari bake ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 nkuko yabitangarije abanyamakuru.

Kimenyi yagize ati “Kuba ruhari nibyo.Urukundo rwacu rurimo rurashibuka ntabwo rumaze igihe kinini ariko nizeye ko Imana nibishaka ruzaba runini cyane.Twahuye binyuze ku mu cousin wanjye kuko bari inshuti nanjye ndamubona ndamwishimira,habaho ibiganiro biza kurangira dukundanye.Ubu hashize amezi 2 cyangwa 3.

Kimenyi yahakanye ibyavuzwe ko yatandukanye n’umukunzi we wa mbere bashwanye kubera ko yamusanganye na Muyango Claudine ndetse yavuze ko ibyabo byarangiye kera yatangiye ubuzima bushya.

Uyu munyezamu uhagaze neza mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko Muyango Claudine yihariye,yitonda yubaha Imana n’abantu ndetse akabakunda kandi ngo mu gihe bamaranye yabonye amukunda cyane.

Kimenyi yavuze ko yifuza ko Muyango yazamubera umufasha nabyemera anemeza ko ubusanzwe uyu mukobwa asanzwe ari umufana wa Rayon Sports.






Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019 niwe uri mu rukundo na Kimenyi

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Alfred

    Courage muhungu wacu.

    August 2019
  • chat_bubble hitimana

    Ibyo uvuga ngo "Muyango Claudine arihariye,aritonda kandi yubaha Imana",nibyo wabwiraga uwo mwatandukanye.Mpora nsaba abakobwa ko bitondera biriya bavuga ngo bali mu rukundo n’abahungu.Akenshi iyo umuhungu aguhaze,araguta agafata undi.Tekereza kugirango uhe "ubusugi bwawe",umuntu akwangize,narangiza agute,yifatire undi.Bamwe bituma biyahura.Nubwo ubusambanyi bukundwa na millions nyinshi z’abantu,butera ibibazo byinshi cyane.Ikirenze ibyo,Imana irabitubuza kandi ikavuga ko ku munsi wa nyuma,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.

    August 2019

Inzindi nkuru

Burundi:Umugabo n’umugore bakoreye ubukwe mu bitaro nyuma y’impanuka umwe...

Uwagusaba gutanga urutonde rw’ibishobora gukorerwa kwa muganga, ushobora...
11 July 2020 Yasuwe: 4837 0

Padiri Rebero waherukaga kubivamo yahise akora ubukwe [AMAFOTO]

Padiri Rebero Jean Damascène wahoze ari Umujyanama wa Musenyeri Philippe...
11 July 2020 Yasuwe: 5304 0

Muhadjiri yagaragaye ari mu bihe byiza n’umukobwa w’uburanga [AMAFOTO]

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri,uri kwifuzwa n’amakipe atandukanye mu Rwanda...
29 June 2020 Yasuwe: 5795 1

Twari hafi kubana asiga anteye ibibazo none yangarukiye- MBIGENZE...

Umukunzi wa UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko abasomyi b’ iki Kinyamakuru...
28 June 2020 Yasuwe: 4127 10

Umugabo yakoze benshi ku mutima nyuma yo kwemera gushyingiranwa n’umukunzi...

Umugabo wo muri Uganda witwa Ronald Keeya Ssenabulya yakoze ku mitima ya...
23 June 2020 Yasuwe: 5790 3

Umukecuru yashyingiranywe n’umusore arusha imyaka 41 yatoraguye akamurera...

Umukecuru witwa Mbah Gambreng w’imyaka 65yaciye ibintu kubera ubukwe...
13 June 2020 Yasuwe: 6637 0