skol
fortebet

Muhadjiri yagaragaye ari mu bihe byiza n’umukobwa w’uburanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri,uri kwifuzwa n’amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yagaragaye ari giusomana n’umukobwa w’uburanga bituma benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize,nibwo aya mafoto ya Muhadjiri yagiye ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga ari mu bihe byiza n’uyu mukobwa utavuzwe amazina.

Muhadjiri ari gushakwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports FC gusa yayisabye miliyoni 15 FRW kugira ngo ayisinyire amasezerano y’umwaka umwe.

Nkuko amafoto agaragaza Muhadjiri arimo gusomana n’iyi nkumi abigaragaza, biragaragara cyane ko aba bombi bari bishimanye cyane dore ko n’inkumi yanacishagamo ikamureba akana ko mu jisho.

Byari byitezwe ko Hakizimana Muhadjiri asinyira Rayon Sports kuwa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2020,ahawe miliyoni 15 Frw n’umushahara wa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi.

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu, Hakizimana Muhadjiri yagiye kuganira n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, aho akorera ku Kimihurura ndetse uruhande rwa Rayon Sports rwari rwizeye gusinyisha uyu mukinnyi.

Nkuko IGIHE cyabitangaje,Ibiganiro by’impande zombi byamaze isaha irenga, ntacyo byatanze nyuma y’uko Hakizimana Muhadjiri asabye ko mu masezerano yagirana n’iyi kipe hashyirwamo ingingo ivuga ko yakwemererwa kuva muri Rayon Sports igihe icyo aricyo cyose haba hari indi kipe imushatse.

Bivugwa ko hari ikipe yo muri Maroc yaba yifuza uyu mukinnyi. Yanga SC yo muri Tanzania nayo iravugwa mu gihe AS Kigali ngo yifuje guha Muhadjiri miliyoni 20 Frw ku myaka ibiri, akabyanga.

Hari kandi amakuru avuga ko Hakizimana Muhadjiri ari gutinza ibyo gusinyira Rayon Sports atari uko hari andi makipe amwifuza, ahubwo ari gutinya kuyisinyira bitewe n’ibibazo by’ubukungu biyirimo ndetse yayisabye kumuha icyumweru kimwe cyo kongera kubitekerezaho.

Rayon Sports yari yihaye uyu wa Gatanu nk’umunsi wo gusinyisha uyu mukinnyi byakwanga igatangira gutekereza ku bandi barimo Kwizera Olivier.

Hakizimana Muhadjiri nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva muri Nyakanga 2019.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Hakizimana Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.


Ibitekerezo

  • Ntabwo Inkumi zitangwa ahari ifaranga!!! Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko akenshi iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa