skol
fortebet

Reba ubwoko bw’abakobwa 9 uzirinda gutereta niba wifuza uwo mukundana

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Ubundi mu rukundo hari ubwoko bugera kuri icyenda bw’abakobwa umusore agomba kugendera kure mu rukundo kuko abo bakobwa usanga badashobotse.

Sponsored Ad

1.Akabya gukunda gusenga

Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze. Gusiba misa ni icyaha ntababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho y’abamalayika n’ibyerekaranye n’amasengesho. Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.

Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby’urukundo. Kuri we urukundo ni inshingano kandi Cherie we ni Yesu/Yezu. Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa kwangirika kubera gukimbirana.

2.Ntahaga igitsina

Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora. Yifuza ko muryamana inshuro 6 ku munsi. Gukunda igitsina bikabije bitya ni ingeso mbi cyane. Bene aba bakobwa barimo ibice bibiri; Abakunda kwiha akabyizi kenshi n’umuntu umwe, n’abakunda uwo murimo iyo bawukoranye n’abantu barenze umwe.

Uko biri kose bombi nta numwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze azaguca inyuma kandi wibukeko nta buryo buravumburwa bwo kuzimya bene uyu muriro waka gutya. Nushaka gukoresha imiti ibigufasha uziyica wice n’umubiri wawe.

3.Ukunda ibintu

Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure n’ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyamant, imyenda y’igiciro, imibavu y’imitaliyani iza n’indege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo mbese akunda icyo bita Luxe, nako Hilux aka ya modoka ya Toyota.

Muri we burya nta mwanya w’urukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay’agasheneti kagezweho gahenze. Azi gusetsa cyane azi n’uburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose. Itonde kuko ibyo wamuhaye ntabwo wabiteza cyamunara. Zibukira.

4.Ukunda rwaserera

Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n’abantu asanze.

Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru, cyane cyane zimwe bita ‘Iswari’ uko naka yakubise nyiranaka gutyo. Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe ‘type’ (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa numara kumenya aka kadefaut ke.

5.Niwe utegeka

Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo ‘Robot’. Umunsi wambere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati “Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze”.

Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n’ugushaka kwe agukora munsi y’amatwi kuko n’uburinganire bwaje ubu.

6.Habuze gato ngo abe umuhungu

Ubundi aba nta kibazo, uzasanga mu mvugo y’ubu babita “Abajama” ngo “nta ribi rye”, n’ubundi koko nta ribi rye. Mu mico ni nk’abasore, nibo bagendana, yambara nkabo, ntasuka imisatsi ye nk’abandi bakobwa, akora sport cyane kuko n’umubiri we akenshi umeze nk’uw’abakora sport cyane.

Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nk’abakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo, kuri we, umuntu yashobora. Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans n’ikoti maze bwana wowe usebe. Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe. Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane, n’ubundi ariko akenshi banakundana gacye bene aba!!

7.Ni Nyirabirori

Ijoro na week end nicyo kintu yikundira. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.

Mu gihe mwasohokanye ntuzagira ikibazo cy’irungu, ikibazo ni uko nimudasohokana utazizera ko uko akugenzereza atazanabikorera abandi, inzu z’imyidagaduro n’utubyiniro niho hantu he. Ariko ubundi niba asohoka kenshi ni izi mpamvu;

• Nicyo gihe cye. Buri wese agira igihe anyuramo akumva yajya asohoka buri joro. Urebye ni ngombwa no kunyura muri iki gihe cy’ubuzima.
• Niyo kamere ye. Aha nushaka mubise kuko azasohoka week end zose n’iminsi ibanziriza iya Conjé kugera agize imyaka 70 na…
• Ajya kwiyibagiza ibibazo bye, urusaku rw’umuziki ruvanze n’urw’abantu n’urujya n’uruza n’uruvange rw’amatara amyasa cyane nibwo buhungiro bwe.

8.Ntajya akura mu mutwe

Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nk’umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu by’ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.

Usanga ameze nk’ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n’umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni ‘abana beza’ kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!

9.Yasaritswe n’ifuha

Abagore bose kuri we niba mukeba. Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu, ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda. Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri, niyumva ijwi ry’umugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure n’uwo mukeba.

Ikitwa Password ukoresha byose arabishaka ngo utagira icyo umuhisha, arashaka kumenya abo muganira kuri Facebook, WhatsApp, Email kuri Telephone nihagira igitsina gore kiguhamagara yumva, nawe arashaka nimero y’uwo mukeba ataramenya

Ibitekerezo

  • Uyu wanyuma ndamuzi ! Hari uwo nzi ufuha biteye ubwoba. Iyo aguhamagaye akumva utamwitabye ahita arakara ngo ubwo wari uri kumwe n’abandi bakobwa! Twahoraga dushwana ngo ntinze gusubiza sms ze!

    9 nibyo nahuye nabyo njye nifuza gutadukana nawe nkabuzwa nabana twabyaranye njye mba numva nanakwiyahura harigihe numva bidenze pe.

    Nibyo pe! Ubundi abagore bensh ntababwo bateye neza kabisa. nihatari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa