skol
fortebet

Twari hafi kubana asiga anteye ibibazo none yangarukiye- MBIGENZE NTE?

Yanditswe: Sunday 28, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umukunzi wa UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko abasomyi b’ iki Kinyamakuru mwamugira inama.
Dore uko ikibazo cye giteye.
Yagize “Nakundanye n’ umusore iwacu bose babizi mbona dukundana cyane aza kunyambika impeta ndishima cyane dutangira gupanga kuzabana, ariko hakaba hari umukobwa twiganaga wamukundaga cyane nanjye nkabibona ariko simbyiteho! nyuma aza kuntera inda ndabimubwira arishima. Yaje gukunda wamukobwa twiganaga kuko yari nuwo mubakire ngirango ni ibintu bisanzwe natunguwe nuko (...)

Sponsored Ad

Umukunzi wa UMURYANGO yatwandikiye yifuza ko abasomyi b’ iki Kinyamakuru mwamugira inama.

Dore uko ikibazo cye giteye.

Yagize

“Nakundanye n’ umusore iwacu bose babizi mbona dukundana cyane aza kunyambika impeta ndishima cyane dutangira gupanga kuzabana, ariko hakaba hari umukobwa twiganaga wamukundaga cyane nanjye nkabibona ariko simbyiteho! nyuma aza kuntera inda ndabimubwira arishima. Yaje gukunda wamukobwa twiganaga kuko yari nuwo mubakire ngirango ni ibintu bisanzwe natunguwe nuko yanyihakanye akihakana n’umwana ntwite akambwira ngo zamurere nkutagira se!! narihanganye ndayibyara, aza kubana na wamukobwa nyuma aza kunsaba imbabazi ngo arashaka kwaka divorce akaza tukibanira none byancanze. Mubabarire? Ubwo se uko yampemukiye ntiyakongera akabinkora? Ndabasabye mumfashe kuko byanyobeye. Murakoze

Ibitekerezo

  • ubwo afite ikibazo cyanatumye atana nuwo mureke rwose umugabo uzamubona atazongera kugutera ibibazo kandi wari wamukize mureke .

    Mwihorere kabisa ntaho yaguhishe ubwo yakwangaga bwambe.icyatumye aguta kigatuma atanuwo basezeranye kuki nawe atakongera kuguta .ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka

    ntagukunda iyo agukunda niwowe aba yarahisemo muveho uzabona uwundi wowe icyo usabwa nukwitonda .

    ntiwibeshye, ni ubwo abakobwa bahemukira abasore batabarika, uwo musore nawe yagukoreye icyaha kitababarirwa, humura uzabona ugukunda

    Nshuti mushiki wacu mbirebye ikibi ndavuga icyaha nicyo cyamuteye kugukorera ibyo kandi Niko ashaka kugira uwo yakurutishije bisobanura ko atarakira ingoyi zacyo ,wowe kizwa umureke Imana izakwibuka.Murakoze

    Uwo mugabo ntagukunda mureke unamwikuremo ushake ubuzima uzabona undi.

    Ncuti yanjye uwo mureke afite guhuzagurika nawe ubwe ntaramenya gufata ibyemezo by’abantu baba Gabo mureke uzabona undi.

    Mwiriwe, mubyukuri burya ijambo risohotse mu muntu rishushanya uko ateye. uwo mugabo nikigwari rwose, ashobora kubagarutse kubera gushaka guhima uwo babanaga. uko mbyumva jye ndumva arumugabo uhunga inshingano. akunda ubuzima bworoshye. niba uzihanganira ibizakurikira musange ariko bizakugora.

    wapi kereka nakubwira icyabimuteye

    Waba urinikigoryi uwo yishimiye wamenya bapfuye woex nibyakubaho tuza wirere umwana wawe wiyiteho uzabona umukunzi ukubereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa