skol
fortebet

FERWAFA yahaye ibihano Umutoza wa AS Kigali y’abagore uheruka gukubita uwa Rayon Sports

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa AS Kigali WFC,Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano byo kumara imikino itatu adatoza kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho ku mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro uheruka guhuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yakubise urushyi mugenzi we Rwaka Claude utoza Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuwa 24 Mata.

Nyuma y’uru rushyi, aba bombi bitabye FERWAFA, ariko babura abagize Akanama gashinzwe Imyitwarire kuko ariko kagombaga kumva mu mizi uko byagenze ngo Ntagisanimana akubite urushyi Rwaka.

Nyuma y’uko ibyo bibaye, kandi AS Kigali igomba gukina na Fatimwa WFC mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro, uteganyijwe ku wa Kabiri saa Cyenda kuri Tapis Rouge, FERWAFA yahise yihutira guhagarika uyu mutoza.

Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwandikiye Ntagisanimana Saida ko yahagaritswe imikino itatu kuva igihe yabimenyesherejwe, ariko bitabujijwe ko hari ibindi bihano ashobora kuzahabwa n’Akanama gashinzwe Imyitwarire.

Ibi bivuze ko ibihano by’uyu mutoza wa AS Kigali WFC bishobora kwambukiranya, bikagera mu mwaka w’imikino utaha kuko Shampiyona y’Abagore na yo yamaze gushyirwaho akadomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa