skol
fortebet

Dushimimana yabaye Umunyarwanda wa mbere wadabagijwe na Startimes GO yamufashije kubona TV n’ibindi bikoresho yari akeneye atavuye mu rugo rwe

Yanditswe: Thursday 21, May 2020

Sponsored Ad

Uwitwa Dushimimana Aimable utuye mu mujyi wa Kigali yabaye umunyarwanda wa mbere wungukiye bikomeye muri serivisi nshya ya Startimes yo kubona ibikoresho by’iyi sosiyete icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye yitwa Startimes Go,atavuye mu rugo iwe.

Sponsored Ad

Uyu munyarwanda atavuye mu rugo rwe,yahamagaye kuri Startimes nyuma yo kumenya iby’iyi gahunda ya Startimes GO bamuzanira Televiziyo ya Flatscreen yifuzaga n’ibindi byangombwa birimo antene ya DTT ndetse na Camcard.

Ubwo yari mu rugo Dushimimana yatunguwe no kubona umukozi wa Startimes amugezeho afite ibikoresho yaguze muri iyi gahunda ya Startimes GO, ubwo yahamagaraga arabishyikirizwa.

Nyuma yo kubyakira,Dushimimana yagize ati “Narenzwe n’ibyishimo kubera ukuntu ibikoresho natumijeho byangezeho byihuse ndetse no kwishyura nyuma yo kwakira ibi bikoresho mu rugo.

Birashimishije cyane ukuntu Startimes ikomeje kunoza serivisi iha abakiriya bayo.Nabonye gahunda ya Startimes GO kuri TV mpita nandika ku mbuga nkoranyambaga,ndahamagara ariko ibikoresho byangezeho mu gihe kitarenze amasaha 48 nkuko bari babinsezeranyije.

Ibi birerekana ubuhanga bwo guhanga udushya bwa Startimes n’uburyo iha agaciro gakomeye abakiriya bayo.

Nibwo bwa mbere nakiriye ibikoresho natumije nkabizanirwa mu rugo,ibintu nkorewe bwa mbere ntigeze mbona ku bandi bacuruzi.Murakoze cyane Startimes.”

Uyobora imodoka itwara ibikoresho byatumijwe witwa SHEMA Emmanuel,yabiherekeje abigeza ku rugo rwa Dushimimana ruri ku birometero 8 uvuye ku kicaro cya Startimes.

Yagize ati “Ntabwo byari korohera uyu muryango utuye kure bigeze aha kwitarira ibi bikoresho bakabigeza mu rugo.Twizeye neza ko abakiriya bacu bazishimira kugura ibikoresho byacu bakoresheje StarTimes GO,kuva itangiye kugeza isojwe.Twiteguye gukorera abanyarwanda.”

Kimwe na Shema,abandi bakozi bashinzwe kugeza ibikoresho ku babiguze bakoresheje StarTimes GO bishimiye kuzuza inshingano zabo ubwo bagezaga ibi bikoresho ku munyarwanda wa mbere wakoresheje iyi Gahunda,ndetse bishimira kubona inseko ikeye ya Dushimimana Aimable wanyuzwe cyane na serivisi nziza yahawe.

Umuyobozi wa Startimes [CEO] mu Rwanda, Deng Sanming yagize ati “Twatekereje serivisi nziza zatuma ubuzima bw’ikoranabuhanga bugezweho bugera kuri bose ariyo mpamvu iyi gahunda yo guhaha ya Startimes GO yatangiye.Twishimira ubufasha n’icyizere duhabwa n’abakiriya bacu kandi turashimira abakozi bacu bakora muri gahunda zo kwakira terefoni z’abakiriya,abageza ibicuruzwa kuri ba nyirabyo n’ikipe zishinzwe gukorera installation abakiriya. StarTimes GO iri gukora uko tubyifuza kandi tuzakomeza guha ibintu byujuje ubuziranenge abakiriya bacu.”

Muri iki gihe cya COVID-19,Startimes yiyemeje gufasha abantu kuguma mu rugo, bagahaha kandi bakabona ibyo bahashye batavuye aho baba ariyo mpamvu yazanye ubu buryo bwo guhaha ibikoresho byabo utavuye mu rugo bwa Startimes GO.
Iri guriro ry’iyakure ryatangijwe, rizafasha muri rusange umugabane wa Afurika kubona ibikoresho bya Startimes hanirindwa COVID-19.

Iyo gahunda ifite intero igira iti “Better Life, Let’s Go”, izagaragaza ibikoresho bisobanutse nk’amateleviziyo n’ibigendanye na yo, ibikoresho bitanga umuriro ukomoka mu mirasire y’izuba ndetse na za ‘Decoder’ kandi bikazagenda byiyongera.

Ushaka ibi bikoresho ashobora guhamagara kuri 0788156600 cyangwa akohereza ubutumwa bwa Whatsapp kuri 0784033202 ku cyicaro cya StarTimes bakakira ibyo yifuza kugura, itsinda ribishinzwe rya StarTimes rikaba ryamufasha kubimugezaho. Kwishyura bishobora gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ,nta gukoranaho kubayeho.

Ibitekerezo

  • UMURASIRE BATIRI AMATARA BIGURA ANGAHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa