skol
fortebet

Miss Nishimwe Naomie yagiranye amasezerano na Itel Rwanda anifotozanya n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye barimo Fuadi,Benjamin Gicumbi,Junior Giti nabandi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Miss Rwanda 2020,Naomie yasinye amasezerano y’imikoranire na Itel Sosiyete icururza Telefone Ngendanwa,amasezerano azamara igihe cy’umwaka,umuhango wabereye ku gasongero k’inzu izwi nko kwa Makuza mu mujyi hagati.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Kanama 2020 nibwo nyampinga w’u Rwanda wa 2020 yasinye amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe na Itel,aho yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri we kuba abashije gukorana n’ikigo gicuruza telefoni, kuko ngo zari inzozi ze kuva cyera.

Yagize ati“Ndishimye kuba ndi aha ngaha. Kuva cyera numvaga nshaka gukorana na kompanyi zikora telefoni. Kuri njye rero ni ibyishimo bikomeye, mwarakoze cyane itel cyane ko ifite izina rinini,Ndishimye cyane. Kandi ndizera neza ko tuzakomeza gukorana neza umwaka wose. Kandi bikaba bimpaye n’imbaraga nyinshi zo gukomeza gukora umushinga wanjye.”

Naomi kandi yashimiye ubuyobozi bwa itel Mobile bwamwakiriye mu muryango mugari, ashima na Mama we ari na we mujyanama we, abavandimwe be ndetse na Martin uri mu ikipe ishinzwe kureberera inyungu ze.

Ushinzwe iyamamazabikorwa muri itel Mobile Rwanda, Gilbert Bizimana, yavuze ko bahisemo Miss Nishimwe Naomie kugira ngo abafashe kwamamaza telefoni n’ibindi bikoresho biyishamikiyeho.

Gilbert yavuze ko uyu mukobwa asanzwe afite ibikorwa byinshi akora byabasunikiye kumwifashisha mu kumenyekanisha mu buryo burushijeho telefoni z’abo n’ibindi.

Ati “Gukorana na Miss Rwanda twabonye ari bwo buryo bwiza bwo kugeza ku banyarwanda ibyo dukora kugira ngo babashe kubibona kandi neza biciye ku muntu twitoreye twese.”

Gatera Norbert uhagarariye itel Mobile mu gihugu hose, yavuze ko amasezerano bagiranye na Miss Nishimwe Naomie ashobora kuzongerwa bitewe n’ibyo bazaganira.

Yavuze ko kandi mu gihe cy’imyaka icyenda Itel imaze mu Rwanda yagabye amashami mu Ntara zitandukanye, itanga serivisi nziza inashyiraho igiciro kibereye buri wese.

Gatera yakomeje avuga ko bahisemo neza gukorana na Nishimwe Naomie “Kuko ni izina rishobora kudufasha mu bikorwa byacu bya buri munsi.”

Ikindi kandi ngo nuko bazanifashisha Miss Nishimwe Naomie mu bikorwa rusange bigera ku mubare munini; nko gufasha abatishoboye n’ibindi.

itel Mobile ifite Televiziyo nziza zirimo Itel S321Tv itagusaba kugabanya volume igihe ureba umupira, filime n’ibindi,kuko ushobora gushyiramo ekuteri (ecouteur).

itel Mobile kandi ifite ku isoko Telefoni zijyanye n’igihe, ‘Power Bank’, Wireless earphone, Bluetooth earphone, Bluetooth Speaker n’ibindi.

Iyi ‘Power Bank’ ya Itel Mobile ijyanye n’icyerekezo kandi ikaba ifite byose ukeneye. Ifite 10,000mAh ziyemerera kurahurira umuriro (charging) telephone yawe inshuro zigera kuri 3 zose.

Ifite n’imyanya 2 yose wacomekaho telephone zawe zose icyarimwe. Iyi sosiyete kandi imaze iminsi ishyize ku isoko telefoni zitandukanye zirimo P36, P36 Pro, A56pro, A56, A33, A16plus n’izindi.

Aho bagira bati “Iyo ikoranabuhanga rigezweho rihuye n’imiterere inogeye ijisho biguha smartphone ikorohereza ubuzima kurushaho. P36pro ikoresha 4G kandi ifite n’ububiko buhagije bwa 32GB igura 105,300Rwf.”

Iyi telefoni irambisha umuriro iminsi itatu yose kandi ifite n’ububiko buhagije bwa 32GB hamwe n’ikirahure kinini cya 6.5HD itanga kwisanzura kandi ifite n’imiterere inogeye ijisho.

Miss Nishimwe Naomie yasinye amasezerano y’umwaka umwe na sosiyete ya itel Mobile


Nishimwe n’abayobozi muri itel Mobile bakase umutsima


Nishimwe n’abayobozi muri itel Mobile


Abo mu muryango wa Nishimwe Naomie [Iruhande rwe ni Mama we ’Fanny Uwimbabazi’



Miss Nishimwe Naomie na Junior Giti usobanura filime mu kinyarwanda


Miss Nishimwe yifotozanyije na Benjamin Gicumbi


Miss Nishimwe Naomie na Uwihanganye Fuadi


Miss Nishimwe Naomie na Mc Tino wari uyoboye uyu muhango


Miss Nishimwe Naomie hamwe na Dj Ira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa