skol
fortebet

MissRwanda 2020: Multi Design Group Lt izahemba igisonga cya Mbere inahe itike y’indege ya Dubai Miss Rwanda 2020

Yanditswe: Saturday 21, Dec 2019

Sponsored Ad

Multi Design Group Ltd ni imwe mubaterankunga bashya bari muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020. Ikaba ari sosiyete imaze imyaka 10 ikorera mu Rwanda itanga serivisi nyinshi zinyuranye zirimo kugena agaciro k’imitungo itimukanwa; gucunga imitungo itimukanwa; guhuza abagura, abagurisha, abakodesha inzu n’ibibanza; muri Kamena 2019 yafunguje isoko rusange kuri internet www.mdgrou.com

Sponsored Ad

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, Multi Design Group Ltd ni imwe mubatenganyirije ibihembo Miss Rwanda n\igisonga cye cyambere. izahemba Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 1 200 000 Frw, inahe Miss Rwanda itike y’indege izamujyana Dubai mu biruhuko.

Nk’uko byatangajwe n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, Nyampinga w’u Rwanda 2020 azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift izatangwa na Rwanda Motor, umushahara wa buri kwezi azajya ahabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga ibihumbi 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank, ticket y’indege yo kujya Dubai azahabwa na Multi Design Group.

Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity) azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda akaba azahembwa miliyoni imwe n’igice.

Akaba ari amahirwe mashya ku bihembo abakobwa bari guhatana muri iri rushanwa bazahabwa, aho bazakuramo ibihembo byinshi bishya bahagirire n’amahirwe yo gukorana na bamwe mu baterankunga baba abasanzwe cyangwa se abashya binjiye muri iri rushanwa.

Multi Design Group Ltd ikorera mu turere twose tw’u Rwanda kubacyeneye serivisi zayo zitandukanye, ikaba izaboneka muri iri rushanwa kuva mumajonjora kugeza kuri Final mu rwego rwo kwegera aba client babo nabandi bifuza ibindi bisobanura kuri service batanga bacyeneye gukorana niyi sosiyete.

Iyi sosiyete ikaba yagabanyije ibiciro bari basanzwe batangiraho service zabo ku bantu bazabagana mu gihe cy’iri rushanwa rya Miss Rwanda bazakaturirwaho 30% ku biciro byari bisanzwe, kugeza Miss Rwanda 2020 irangiye.

Abakozi ba Multi Design Group bazaba bari mu Ntara zose iri rushanwa rizabera batanga na serivisi ku babagana ho bakoreye mu Ntara.

Kuwa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 bazaba bari i Rubavu, bazakomereza i Musanze tariki 28 Ukuboza 2019 mu gihe tariki 4 Mutarama 2020 bazerekeza I Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Biteganyijwe kandi ko baza bari n’ i Burasirazuba mu Karere ka Kayonza tariki 11 Mutarama 2020 nyuma bagasoreza i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.

Ku bifuza kumenya byinshi kuri Multi Design Group Ltd na service zitandukanye batanga yasura urubuga rwabo rwa www.mdgroup.rw cyangwa se agahamagara kuri telephone no.: +250 789037077.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa