skol
fortebet

Umuyobozi Mukuru wa StarTimes yatanze inama 4 z’ingenzi zafasha kurwanya ikwirakwira rya Covid-19

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa StarTimes Pang Xinxing

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira kwaduka, StarTimes, sosiyete iyoboye izindi muri Afurika mu bijyanye n’isakazamashusho rya televiziyo yakoze ibintu binyuranye mu gufasha abantu gukumira iki cyorezo binyuze mu bitekerezo bigari byatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete Pang Xinxing birimo Kuba ahantu heza (Healthy environment), imitekerereze myiza (Health mindset), imyitwarire myiza (health behavior) no kwita ku mubiri (health body).

Sponsored Ad

1. Kuba ahantu heza (Healthy environment)

Icyorezo cya Covid-19 gitangiye, impungenge za mbere z’Umuyobozi Mukuru wa StarTimes zari ukurinda abakozi bayo hashyirwaho uburyo n’aho gukorera habarinda kwandura.

Ni muri ubwo buryo, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, StarTimes yashyizeho amabwiriza ngenderwaho y’imbere mu kigo agamije kugabanya ko iki cyorezo cya Covid-19 cyakwirakwira mu bakozi aho StarTimes ikorera hose muri Afurika, ibi bijyana kandi no guha amahugurwa abakozi bose y’uburyo bakwirinda iki cyorezo ndetse bakarinda abo bakorana ndetse n’abo babana.

Kuva icyo gihe kandi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, StarTimes yahise ishyiraho bus zihariye ku bakozi bayo bajya cyangwa bava mu kazi bityo bikabarinda gutega imodoka za rusange.

Biteganyijwe kandi ko iyi sosiyete izatanga udupfukamunwa duhagije ku bakozi bayo ndetse n’abandi bakorana nayo. Muri Zambiya, StarTimes ikaba yaratanze ibikoresho binyuranye mu gukumira Covid-19 kandi ikaba inateganya gutanga iyi nkunga no mu bindi bihugu ikoreramo.

2. Imyitwarire myiza (Healthy Behavior)

Nyuma yo kurinda abakozi bayo, ikabafasha gukorera ahantu n’uburyo bibafasha kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19, hari hakurikiyeho gufasha n’abandi baturage hirya no hino muri Afurika kumva neza imyitwarire myiza ibafasha kwirinda kwandura.

Uko icyi cyorezo cya Covid-19 cyagendaga gikwirakwira, ni nako hakwirakwiraga ibihuha kuri iyi virusi binyuze ku mbuga nkoranyambaga kandi bikayobya ndetse bigakura umutima abatari bake. Ubwoba, kutagira icyo abantu bitaho bikaba byarabashyiraga mu kaga.

StarTimes, nk’ikigo cy’isakazamakuru, ikaba yari ifite inshingano zo guha abaturage amakuru ya nyayo kuri iki cyorezo cya Covid-19 mu rwego rwo kubafasha gufata ibyemezo by’imyitwarire bakwiye kugira aho batuye n’aho bakorera.

Abakozi ba StarTimes bahise bakora video ntoya 30 mu ndimi 6 zifasha mu gutanga amakuru ndetse n’ubukangurambaga kuri iki cyorezo cya Covid-19. Muri izi video, abaturage bahabwaga amakuru n’inama zitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS/WHO).

Buri munsi izi video zikaba zaranyuraga kuri facebook ndetse zigatambutswa kuri Television.

StarTimes kandi ikaba yarakoze ibyapa (“Posters”) mirongo itatu mu ndimi eshatu byariho ubutumwa bwa OMS/WHO bugamije ubukangurambaga kuri iyi virus no guha abaturage amakuru y’uko bakitwara mu guhangana nayo.

Binyuze mu bikorwa bifasha kumva neza uko iyi virus ya Covid-19 yandura ndetse n’uko ikwirakwira, abaturage bahawe ubumenyi n’amakuru abafasha guhindura imyitwarire igamije kubarinda baba bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’aho batuye.

3. Imyumvire myiza (Healthy Mindset)

Amakuru ni intwaro ikomeye mu kurwanya virus nk’iyi ya Covid-19 iba yandura kandi igakwirakwira vuba cyane.

Ariko nanone iyi virus abaturage bashobora kuyirwanya kandi bakayitsinda nk’uko byagaragaye mu Bushinwa, ibi bikaba byaba ubuhamya no ku yindi migabane.

Mu kurwaya iyi virusi, abaturage hirya no hino mu bihugu binyuranye bakeneye kumenya inzira abandi banyuzemo n’ibyo bakoze ngo batsinde ikwirakwira ry’iyi virusi.

Iyi ikaba ari yo mpamvu nyamukuru StarTimes yahise ishyiraho porogaramu ya television (“StarTimes Daily —— COVID-19 Report”) itanga amakuru buri munsi agendanye n’uko iki cyorezo cya Covid-19 cyifashe hirya no hino ku isi.

Uretse amakuru, iyi porogaramu itanga ubuhamya bw’uko abantu bahanganye n’iki cyorezo, igatanga n’inama byose hagamijwe kugarurira ikizere ku baturage bahuye n’iki cyorezo. Iyi Porogramu “StarTimes Daily —— COVID-19 Report” itambuka mu ndimi 6 ikanyura kuri televisions 6 (channels) ndetse no kuri application ya telephone ya StarTimes, StarTimes On.

Kuri ubu muri Guinea ndetse no mu bindi bihugu vuba aha, StarTimes itambutsa iyi porogaramu kuri Televiziyo z’imbere mu gihugu mu rwego kugeza amakuru ya nyayo kuri buri rugo mu rwego rwo kubafasha kugira imyumvire itekanye ibafasha kwirinda Covid-19 nta guhungabana.

Kugira imyumvire itekanye kandi byasabaga ko n’abana bitabwaho mu rugo. Abana baba bakeneye kwiga ndetse no kwishimisha. Vuba aha, StarTimes yatangije channel nshya yitwa “Mindset Learn” ndetse n’ikiganiro cya televiziyo gishimisha kikanigisha abana cyitwa “Home Schooling” gitambuka kuri ST Kids.

Muri Uganda na Kenya, StarTimes, ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ikaba yarongeyeho porogaramu zinyuranye zigamije kwigisha abana.

4. Umubiri muzima (Healthy Body)

Muri ibi bihe abantu bari gusabwa kuba mu rugo ngo birinde ikwirakwira rya Covid-19, biranasaba ko babaho ubuzima bari basanzwe babaho kandi bakamenya niba nta kibazo umubiri wabo ufite.

Gusuzuma no kumenya ibimenyetso by’impinduka ziba ku mubiri wawe bituma ntawe washyira mu bibazo mu gihe wanduye.

Niyo mpamvu StarTimes yashyizeho uburyo bufasha abantu kumenya uko bameze ku bijyanye n’ubwandu bwa Covid-19 binabafasha kumenya niba bakeneye umuganga.

Ubu buryo StarTimes yise “COVID-19 Self-evaluation and Reference System” buba kuri application yayo ya telefone bufasha umuntu kwisuzuma binyuze mu rutonde rw’ibibazo agenda asubiza nyuma uwabishubije akabona inama z’icyo yakora ukurikije uko umubiri we uhagaze ku bwandu bwa Covid-19 ugendeye ku bisubizo yatanze, ukaba wahita uhamagara kuri nomero yatanzwe abafite ikibazo cya Covid-19 bahamagaraho cyangwa ukajya kwa muganga.

Hagati aho, mu bihugu bimwe na bimwe, SrartTimes yakomeje gutanga serivisi nziza ku bakiliya bayo, aho abatekinisiye bafite ibikoresho byose byo no kurinda abandi ubwandu bwa Covid 19 bagenda bazenguruka mu ngo bakemura ibibazo by’ikoranabuhanga rya serivisi za StarTimes baba bahuye nabyo.

StarTimes kandi yashyizeho uburyo abantu bishyura serivisi zayo binyuze kuri internet no mu bafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ryo kwishyurana binyuze kuri internet ndetse no ku rubuga rwayo StarTimes On. Aha ukaba ushobora no kuhasanga porogaramu za televiziyo uba ushobora kurebera ubuntu.

Mu gukora ibi byose, StarTimes ikaba yari igamije gukora ibishoboka byose ngo umukiliya abone serivisi za StarTimes atavuye mu rugo.

Bukaba bwari uburyo bwiza bwo kurinda ubuzima bw’abakiliya, imiryango yabo ndetse n’abo babana nabo aho batuye binyuze mu gukorera ahantu heza, kugira ubuzima bwiza, imyumvire mizima n’imitekerereze myiza.

Binyuze muri izi ngingo z’ingenzi z’ubwirinzi 4, Umuyobozi wa StarTimes Pang Xinxing yatumye iyi sosiyete ijya ku rundi rwego rw’imikorere n’imikoranire irinda abakiliya bayo, aho baba n’abo babana aho ikorera hirya no hino ku mugabane w’Afurika.

StarTimes ni sosiyete ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’isakazamashusho rya Televiziyo, ikaba ikorera mu bihugu 37 muri Afurika, ikagira channels za tekeviziyo zirenga 600 zerekana amakuru, film, cinema, film z’uruhererekane, sports, imyidagaduro, umuziki, porogaramu z’abana n’ibindi.

Intego ya StarTimes ikaba ari uko buri muryango ku mugabane w’Afurika wabasha kubona no kureba porogaramu za televisiyo zinyuranye bifashishije ikoranabuhanga rigezweho rya televisiyo rihendutse kandi rigera hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa