skol
fortebet

Umwe mu bateye inkunga Miss Rwanda 2020 yavuze kuri Miss Naomie no ku Gisonga cye cya mbere Umwiza Phiona

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

Umwe mu baterankunga b’irushanwa rya nyampinga wu Rwanda 2020, ni isosiyete y’ubucuruzi izobereye mu gutanga Serivisi mu bijyanye n’imitungo itimukanwa, ifite urubuga kuri interineti www.mdgrou.com rukora nk’isoko rusange rihuza abagura , abagurisha n’abakodesha amazu n’ibibanza, aho buri muntu wese yaba uwabigize umwuga n’utarabigize umwuga, yagurishiriza, akanakodesha amazu n’ibibanza.

Sponsored Ad

Iyi sosiyete itanga n’izindi serivisi nyinshi zitandukanye zirimo kugena agaciro ku mitungo itimukanwa, gucunga imitungo itimukanwa, kurangira abagura amazu n’ibibanza, guhuza abagura n’abagurisha amazu n’ibibanza n’abakodesha; gukora no gucunga imishinga n’ibindi.

Multi Design Group Ltd yinjiye muri iri rushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya mbere nk’umuterankunga mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’umwana w’umukobwa, yiyemeza no kuzahemba 1,200,000 RWF uzaba igisonga cya mbere no gukorana nawe mu gihe cy’umwaka ndetse no guha Miss wahawe ikamba ticket y’indege yo kujya Dubai mu biruhuko.


Miss Naomie

Mu ijoro ryo kuya 22 Gashyantare nibwo Multi Design Group Ltd yamenye umukobwa izahemba “Umwiza Phiona” igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2020 by’akarusho bakaba bagiye no gukorana nka “brand ambassador” w’iki kigo cy’ubucuruzi.

MD Group yishimiye intsinzi ya Phionah cyane ko ari umukobwa wari wujuje ibicyenewe byose ngo yegukane uwo mwanya aribyo ubwiza , ubwenge n’umuco bakaba biteguye ku mwakirana yombi kandi bizeye ko bazagirana imikoranire myiza nawe.

MD Group kandi yanakiriye neza intsinzi y’uwatsindiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda Nishimwe Naomie ari na we uzahabwa Ticket y’indege yo kujya kuruhukira Dubai, uyu Nyampinga kandi ni umwe mu bantu bishimiwe na benshi, unakunzwe, akaba yifurijwe amahirwe no kuzakora neza umushinga we.

Ubuterankunga buzakomeza no ku yandi marushanwa atandukanye n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco wo guhanga imirimo binyuze mu myidagaduro, cyane cyane ibyo abantu bakurikirana ari benshi kandi bifashishije internet kuko ubucuruzi urubuga rukora nabwo bukorerwa kuri internet.
Multi Design Group Ltd yabanye n’irirushanwa rya Miss Rwanda 2020 kuva ritagiye kugeza ku musozo


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa