skol
fortebet

Mu mafoto aryoheye ijisho reba uburyo umukobwa yanikiriye bagenzi be abantu bifata ku munwa mu marushanwa yateguwe na Itel yabereye muri Kaminuza i Huye[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Mu marushanwa arimo kwiruka no gupezanya yateguwe na Itel umukobwa yatunguranye asiga bagenzi be mu kwiruka metero zose zari zabagenewe gusiganwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki 3 Mata muri Kaminuza y’igihugu iherereye mu karere ka Huye,ikigo cya Itel cyahateguye amarushanwa atandukanye arimo kwiruka no gupezanya ku banyeshuli bahiga b’abahungu n’abakobwa,aho abahungu birutse metero magana ane n’igihumbi magana atanu mu gihe abakobwa bo birutse metero Ijana na Magana Abiri.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuli batari bake ndetse bagiye banagaragaza uburyo bishimiye iki gikorwa cyateguwe n’ikigo kigurisha Telefone zigezweho hano mu Rwanda kizwi nka Itel,hatanzwe n’ibihembo ku banyeshuli bitwaye neza muri aya marushanwa bagahiga bagenzi babo bakaba aba mbere.

Mu bihembo byatanzwe harimo amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi Mirongo Ine [40,000] byahawe umukobwa wabaye uwa mbere mu kwiruka metero Ijana n’ibihumbi Mirongo Ine na Bitanu [45,000] byahawe uwabaye uwa mbere mu kwiruka metero Magana Abiri ari nawe wabaye uwa mbere muri metero 100 agatangaza benshi.

Mu bindi bihembo byatanzwe ni ibihumbi Mirongo Itanu [50,000] byahawe umusore wabaye uwa mbere mu gusiganwa metero Magana Ane,hatangwa n’ibihumbi Mirongo Itanu na Bitanu [55,000] byahawe umusore wanikiriye abandi mu buryo bwagaragariye buri wese muri Metero Igihumbi na Magana Atanu.

Nyuma y’amarushanwa yo gusiganwa kwiruka hakurikiyeho irushanwa ryo Gupezanya haba ku bakobwa n’abahungu,aho bapezanyije umwe kuri umwe maze hakaza kuvamo umwe ku ruhande rw’abahungu wanesheje n’undi umwe ku ruhande rw’abakobwa wanesheje bandi,hanyuma buri wese bamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Icumi [10,000] n’inkoni izwiho gufata amafoto ya Selfie.

Hasozwa aya marushanwa ushinzwe ubucuruzi muri Itel mu Rwanda Nshimiyimana Gilbert yatangarije itangazamakuru ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kwamamaza telefone Nshyashya bagiye gushyira ku isoko vuba aha bise Itel P33 ari nayo mpamvu bahisemo kwita iki gikorwa bakise POWER IN CONTROL SPORT COMPETITION P33.

Gilbert akomeza avuga ko iyi Telefone ahanini ifite umwihariko kuri Battery kuko ngo ifite 4,000 mA ari nayo mpamvu bahisemo gutegura amarushanwa yo kwiruka no Gupezanya bitewe nuko ngo ari telefone ahanini ijyanye n’ingufu.

Iyi Telefone ngo ikazaba ihagaze amafaranga make cyane ugereranyije n’ibiyigize birimo kuba izajya ibika umuriro igihe kinini,Finger Print no kuba izwiho kugira n’ifoto nziza nibindi ,aho izaba igura amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi Mirongo Itandatu na Bitandatu [66,0000].

Reba Amafoto hasi y’uko byari byifashe mu marushanwa yateguwe na Itel yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye:






Abanyeshuli akanyamuneza kasesekaraga ku munwa baryohewe n’amarushanwa




Abakobwa birutse metero 100 nibo batangije aya marushanwa aho bagiye biruka mu matsinda ari bane bane nyuma aba mbere muri buri tsinda baza gusiganwa kugira ngo bahonekemo umwe uhabwa igihembo.




Console yatunguye abatari bake ubwo yarushanwaga muri Metero 100 na Metero 200 hose akaba ariwe wegukana umwanya wa mbere,nukuvuga ngo yahawe amafaranga y’u Rwanda angana na 85,000.



Abakobwa birukatse metero 100 na 200 basojeje hakurikiraho abahungu birukanse metero 400 na 1500.



Ibikombe byagiye bihabwa abegukanye umwanya wa mbere muri buri rushanwa



Umukino wasoje aya marushanwa ni uwo Gupezanya aho uyu musore wambaye amadarubindi yahigitse bagenzi be bose akegukana inkoni izwiho gufata Selfie n’amafaranga 10,000.


Nyuma y’abahungu wa mukobwa n’ubundi Console yashatse kwiharira ibihembo aza no mu bakobwa bapezanya gusa ntibyamuhiriye kuko yeje kuneshwa.



Abanyeshuli bari bitabiriye iki gikorwa bari benshi cyane


Abari bagize itsinda rya Itel bari muri iki gikorwa cyo kwamamaza iyi telefone nshyashya ya Itel P33.


Console yanikiriye bagenzi be muri Metero 100 na 200 abantu bifata ku munwa batangira kumwibazaho niba atabeshye ari umuhungu.



Basoza iki gikorwa bafashe ifoto y’urwibutso y’abari bagize itsinda rya Itel n’abatsindiye ibihembo


Bikaba biteganyijwe ko izi Telefone n’izijya ku isoko abatsinze aya marushanwa ko buri wese bayimuha kuko ubu ngo bagizwe abambasaderi ba Itel muri Kaminuza.

Ibitekerezo

  • itel ntiyikoraho ndakurahiye

    Mukomereze aho kabisa

    Itel nirambe niyo telephone ijyezweho Tunga telephone ya Itel ubone uburyohe P33,umuriro wayo nimudatenguha.Together we can.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa