skol
fortebet

Umuhanuzikazi yahishuye igihe isi izarangirira yibasirwa na benshi

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanuzikazi wo muri Kenya yibasiwe n’abantu benshi nyuma yo kuvuga ko isi izarangira kuwa 20 Gicurasi.

Sponsored Ad

Mu mashusho yanyujijwe kuri Tik Tok,uyu yavuze ko yabyeretswe kandi agira inama abantu kugurisha imitungo yabo hanyuma bakguma mu ngo zabo.

Bamwe mu baturage bamubajije icyo bakoresha amafaranga nyuma yo kugurisha imitungo yabo, mu gihe abandi bibaza uko byagenda ibyo yavuze biramutse ari ukuri.

Uyu mukobwa ukiri muto yavuze ko yabonye iyerekwa rimwereka ko isi izarangira kuwa 20 Gicurasi.

Uyu yavuze ko iyo tariki ibintu byose bizahagarara.Ati: "Ndi umuhanuzikazi; mu masaha ya saa 11:59 z’ijoro zo ku ya 20 Gicurasi, isi izarangira. Nararyamye ndota ko isi izarangira. Abantu rero bagomba kugurisha ibintu byabo bakaguma mu ngo, ndetse n’abari mu rukundo ntabwo bizarangira neza ".

Benshi bavuze ko ubuhanuzi bwe ari ibinyoma,baramwibasira karahava.

Umwe yamubwiye ati: "Ntawe uzi igihe cyangwa isaha yo kuza k’Umwami wacu Yesu Kristo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa