skol
fortebet

Umukinnyi wa Etoile de l’est yakiriwe nk’umwami asubiye ku ishuri nyuma yo gutsinda Marines FC

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Etoile de l’est Muhoza Daniel,w’imyaka 17, yasubiye kw’ishuri aherekejwe n’umuvugizi wiyi ikipe Umulisa Eric yakirwa n’abanyeshuli n’umuyobozi w’ikigo cya GS Gasetsa TSS, Ni nyuma yo guhesha amanota atatu batsinze ikipe ya Marines FC.

Sponsored Ad

Ubwo Muhoza Daniel yari ageze ku ishuri,yasanze abanyeshuri bagenzi be n’abakozi b’ikigo,bakoze imirongo ibiri,acamo hagati bamukomera amashyi bamushimira aka kazi yakoze.

Uyu mukinnyi ukiri muto yahesheje amanota atatu, Etoile de l’Est, aho yinjije igitego cyayifashije gutsinda Marines FC 1-0 muri Shampiyona.

Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe yo mu Burasirazuba yiyongerera amahirwe yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere mu gihe yatsinda imikino ibiri isigaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa